Advertise your products Here Better Faster

Musanze: Imiryango 60 yungukiye mu mushinga wa AIMPO wo kunoza imirire n’isuku.

Inkuru ya Umutoniwase Aimelyne

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abatishoboye n’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, AIMPO, wafashije imiryango itishoboye 60 yo mu karere ka Musanze kurushaho kunoza imirire, isuku n’isukura.

Binyuze mu mushinga wiswe “kunoza isuku, imirire n’isukura mu miryango ikennye yo mu karere ka Musanze”, abagenerwabikorwa bafashijwe bicishijwe mu bukangurambaga no gutanga ibikoresho by’ibanze nkenerwa, nkuko bisobanurwa na Harelimana Francois Xavier, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga muri AIMPO.

Aganira na Pressbox, yagize, ati “twafashije abantu kumenya gutegura imirire myiza. Twabinyujije mu gutekera abana bari munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi n’ababyeyi, tukabikora buri wa kabiri, tugatekera hamwe tukabagaburira. Twabigishaka guteka neza indyo yuzuye kandi ihendutse, nko muri gahunda twise ‘inkono imwe mu isaha imwe’ aho umuturage ateka indyo yuzuye ihendutse, ikubiye mu nkono imwe gusa. Twahuguye abafashamyumvire bagafasha abaturage kubaka uturima tw’igikoni.”

Yongeyeho, ati: “Ikindi ni isuku, kuko burya indyo yuzuye itagendanye n’isuku nta cyo uba ukoze. Twatanze ibiryamirwa(matelas), dutanga inyungururamazi (water filters), ndetse tunabubakira imisarane. Twanakoze ubukangurambaga bwo kumenya uko bakwimakaza isuku, twifashishije abajyanama b’ubuzima n’abakangurambaga.”

AIMPO yakanguriye imiryango yafashijwe guhindura imyumvire ikunze kubarangwaho, aho bamwe bibwira ko kuba bari mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bivuze ko nta terambere bageraho nk’abandi baturage, yewe ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye bakiteza imbere.

Abana baturuka mu miryango ngenerwabikorwa bishimiye indyo yuzuye ababyeyi babo batojwe kubategurira.

Abagenerwabikorwa baganiriye na Pressbox barashima inyungu bakuye mu mushinga, bagasaba ko imbaraga zakomeza gushyirwa mu bukangurambaga kuko bamwe muri bo bagifite icyibazo cy’imyumvire.

Uwitwa Nambajimana David utuye mu murenge wa Musanze yagize, ati “nagezweho n’ubufasha. Twahuguwe ku guteka indyo yuzuye, ku buryo ubu nanjye nafasha abandi kubimenya. Nahawe matela n ibindi bikoresho by’isuku. Mbere twaryamaga ahantu hatari heza, hasi tukasasa ibikori by’inturusu, nta n’ikirago ugasanga dukumbagurika, none ubu matelas zaraje. Bamwe nta n’inkweto twagiraga.”

Ni mu gihe Nyiransabimana Bonifride we yagize, ati “nabonye amahugurwa menya guteka no kubyigisha abanda. Mu rugo twari dufite ibibazo by’imirire mibi, abana bakabigenderamo, none nyuma y’amahugurwa ababyeyi benshi twarajijutse turateka indyo yuzuye. Nta misarane bamwe bagiraga none bahise bayubakirwa. Uyu mushinga waje ukenewe aho ntuye turawifuriza n’abandi bakeneye ubufasha bw’isuku n’imirire. Ikintu cyari gikenewe cyane kinakenewe ubu ni amahugurwa kuko afasha benshi kumenya guha agaciro imyitwarire n’imigirire iganisha ku iterambere rihereye mu myumvire.”

Umushinga wo “kunoza isuku, imirire n’isukura mu miryango ikennye yo mu karere ka Musanze” watangiye mu Ukuboza 2019, aho wagombaga gusozwa mu mpera za Gicurasi 2020, ariko kubera icyorezo cya COVID-19 waje gukererwa usozwa muri Nzeri 2020.

Abaturage bamwe bahawe amahugurwa abafasha kwigisha abandi imyitwarire inoze ku isuku n’imirire (ifoto yafashwe mbere ya COVID-19)

Umuryango AIMPO watangiye muri 2001, ukorera cyane cyane mu turere twa Musanze, Bugesera, Nyabihu, Rulindo, Gasabo na Nyagatare, ukibanda ku guharanira uburenganzira bw’abasigajwe inyuma n’amateka, binyuze mu kubunganira mu bikorwa bibateza imbere.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space