Advertise your products Here Better Faster

Abahagarariye YAMAHA mu Rwanda batanze inguzanyo ya moto 103 ku bamotari.

Abamotari bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye mu mujyi wa Kigali bahawe n’ikompanyi Spear Motors and Sound LTD inguzanyo ya moto 103 zo mu bwoko bwa YCZ 125 zikorwa n’uruganda rwa YAMAHA, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu mwuga wabo, bakazishyura mu byiciro, mu gihe cy’amezi 18, bakabona kuzegurirwa burundu.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2020, Umuyobozi mukuru wa Spear Motors and Sound LTD, ikompanyi ihagarariye ibikorwa by’uruganga rwa YAMAHA mu Rwanda, bwana Murenzi Donatien avuga ko gutanga izi moto biri mu rwego rwo gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu binyuze mu kunganira abafite imbaraga zo gukora.

Yagize, ati: “Abamotari benshi ni urubyiruko, rufite imbaraga zo gukora rukiteza imbere no guteza imbere n’igihugu muri rusange. Iyo uhaye abantu bafite imbaraga, bakeneye kwiteza imbere biba ari umusanzu ku gihugu.”

Murenzi anavuga ko yabanje kubaza inzego zikoranira hafi n’abamotari zirimo RCA, RURA na Polisi agasanga muri iki gihe abamotari bari mu murongo mwiza wo kwizerwa binyuze mu makoperative babarizwamo, bikaba bimuha icyizere cy’uko ubu bufatanye buzagira inyungu nyinshi ku bagenerwabikorwa, yewe no ku ikompanyi ngenabikorwa ikabona inyungu zayo z’ubucuruzi.

Murenzi Donatien Umuyobozi mukuru wa Spear Motors and Sound LTD

Moto zose zatanzwe zifite agaciro ka 227.444.000frw, aho moto imwe igurwa 2.208.00frw ifite ingofero ebyiri, assurance y’umwaka, n’uruhushya rwa RURA umumotari akaba afata moto ahita atangira akazi nta bindi byangombwa ashatse, akazajya yishyura amafaranga 124.000frw buri kwezi kugeza ayirangije akayegukana burundu.

Ku ruhande rw’abamotari bagenewe izi moto, ngo nta cyiza nko kubona umuntu ugukopa igikoresho nk’iki, nkuko byagarutsweho n’umuyobozi w’urugaga rw’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) bwana Ngarambe Daniel wanasobanuye inyungu zitezwe muri ubu bufatanye na YAMAHA

Ati: “Iyi nguzanyo ni iy’agaciro ku bamotari bacu batari bafite akazi cyane ko nta n’ingwate basabwe. Turashimira cyane YAMAHA. Mu masezerano twagiranye ni uko Yamaha izanakomeza kuzikurikirana no kuzibungabunga mu gihe zikishyurwa. Dufite icyifuzo ko buri mumotari agira moto ye kuko binongera imikorere myiza ya kinyamwuga, cyane ko hari igihe abamotari bamwe batwara iz’abandi usanga bazikoresha amakosa cyane.”

Ngarambe Daniel, Umuyobozi wa FERWACOTAMO (i bumoso) kumwe na Murenzi Donatien Umuyobozi mukuru wa Spear Motors and Sound LTD bahererekanya ibikoresho bigendana na moto.

Uretse moto zatanzwe ku bamotari, iyi kompanyi yanatanze izindi 126 zo mu bwoko bwa YBI 125B ku bitaro bitandukanye byo mu gihugu binyuze mu isoko rya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikompanyi ya Spear Motors and Sound LTD yatsindiye, zikazabafasha mu rwego rwo kugeza serivise ku baturage cyane cyane mu bice by’icyaro ahagaragara imihanda igoranye, cyane ko abahanga mu by’ubwikorezi bwa moto bemeza ko ubwoko bwatanzwe bubifitite ubushobozi.

Umwe mu basanzwe bakorera muri ibyi bitaro, yitwa Nzahaha Jean Pierre umukozi w’ibitaro bya Bushenge Avuga ko izi moto zatanzwe asanzwe azizi ho ubwo bushobozi kandi ko yizeye umusaruro wazo.

Yagize, ati: “Ndebye izi moto, imbere hazo mbona nta kibazo ku mapine, n’inyuma hazo harakomeye ku buryo zizakora neza mu muhanda w’igiturage. Nabonye zifite ingufu kubera na moteri yayo.”

Uruganda rwa YAMAHA rwatangiye gukora moto muri 1955.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space