Advertise your products Here Better Faster

Inzego zirebera hafi zisanga indyo yuzuye ishoboka kuri bose binyuze mu kongera intungamubiri mu biribwa.

Inzego zitandukanye zikora ku biribwa zisanga indyo yuzuye ishoboka kuri bose binyuze mu kwimakaza kongera intungamubiri mu biribwa.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku iyongera-ntungamubiri mu biribwa mu Rwanda yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 21 Kanama 2020, yateguwe n’umuryango uharanira iterambere ry’icyaro DUHAMIC ADRI ufatanyije n’umuryango uharanira inyungu z’abaguzi ADECOR mu mushinga ‘voice for change’ uterwa inkunga n’Ubuholandi, ugashyirwa mu bikorwa na SNV.

Mu kugaragaza uruhare rwo guteza imbere intungamubiri mu biribwa nk’iturufu mu kugeza indyo yuzuye kuri bose, bwana Ugeziwe Janvier umuhuzabikorwa wa DUHAMIC ADRI yagize, ati: “Amategeko ajyanye n’uburyo kongera intungamiubiri mu biribwa bigomba gukorwa arahari, turi kubiganiraho ngo turebe niba azwi, n’uburyo yamenyekanishwa binyuze mu bitangazamakuru. Tuvugana n’ubuyobozi ku kurwanya igwingira. Dushaka ko umunyarwanda wese aho ari yarya indyo yuzuye. Mu buryo budahenze kandi.”

Kugeza ubu habarurwa inganda zirindwi mu gihugu, zikora iyongera-ntungamubiri mu biribwa, yewe ngo n’izindi ziri mu nzira nkuko byemezwa na minisiteri ifite inganda mu nshingano.

Mu rwego rwo kubungabunga no guteza imbere ibiribwa byongerewe intungamubiri mu gihugu, leta yashyize imbaraga mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga ababikora no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo nkuko byagarutsweho na Dr. Nshimumukiza Ossiniel , Umukozi ushinzwe program ‘uruganda iwacu’ muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, wagize, ati: “Turarebera hamwe icyateza imbere ibiryo byongerewe intungamubiri. Ku bijyanye n’amategeko n’amabwiriza, kuri bamwe si mashya, ariko abandi bashobora kuba ari ho barikuyumva. kuba yamenyekanishwa rero ni ukugira ngo ashyirwe mu bikorwa. Iyi ni intambwe nziza tumaze kugeraho, kuba dufite inganda zongera intungamubiri mu biribwa, n’izindi ziri mu nzira. Ibyo ni ibyo twishimira.”

Imbogamizi zagaragajwe ku iterambere ry’ubu bwoko bw’ibiribwa zirimo ubushobozi n’ubumenyi buke ku bo bikorerwa, hifuzwa ko ubukangurambaga bwakwiyongera ndetse n’inganda zigafashwa gutanga umusaruro udahenze ku isoko.

Dr. Nshimyumukiza yibukije ko kuba hakomeje kwimakaza gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi ibyiganjemo bikaba ari ubuhinzi n’ubworozi, abanyenganda bakwiye gukoresha ayo mahirwe bakemura ibibazo bafite hagamijwe guteza imbere icyiciro cy’inganda.

Muri iyi nama y’umunsi umwe buri wese yasabwe kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho, mu rwego rwo kubahiriza no kubungabunga ubuziranenge bw’ibikorwa n’izi nganda.

Abanyamakuru nk’abafatanyabikorwa b’iyi gahunda batanze inama ku bagena bikobwa ko hakenewe amakuru ahagije ku bitangazamakuru mu kurushaho kuyaha abagenerwabikorwa.

Tumusime Steven yagize, ati: “Birakwiye cyane ko abanyamakuru bahabwa amakuru yimbitse ku iyongerantungamubiri mu biribwa.” Mu gihe Janvier Popote we yasabye ko harushaho gushyira abanyamakuru mu bikorwa, binyuze mu kugenerwa amahugurwa.

Abitabiriye inama bafashe ifoto y’urwibutso
Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space