Advertise your products Here Better Faster

COVID-19: Muri Namibia abayobozi bakuru ntibazongera kugurirwa imodoka mu gihe cy’imyaka itanu

Yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu

Perezida Hage Geingob wa Namibia yahagaritse itumizwa ry’imodoka nshya ku baminisitiri n’abayobozi bakuru mu gihugu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere hagamijwe kuzigama amadorali azakoreshwa mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, perezida Geingob yavuze ko leta ihagaritse kugurira abayobozi bakuru b’iki gihugu imodoka nshya kugeza muri 2025.

Si ibyo gusa kandi ngo leta ya Namibia yagabanyije ingano ya risansi yageneraga abayobozi bakuru kugira ngo igabanye amadolari yagendaga muri ibyo byose ari na ko izigama azakoreshwa mu guhangana n’icyorezo cya Coranavirus.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu, ngo iyi gahuda yo kutagurira imodoka abayobozi bakuru ndetse no kugabanya risansi bizatuma igihugu cya Namibia kizigama agera kuri miliyoni 200 z’amadorali ya Namibia ahwanye na miliyoni 10 n’ibihumbi 700 y’amadorali ya Amerika.

Ubusanzwe muri iki gihugu umuyobozi ku rwego rwa minisitiri ndetse n’abanyamabanga ba leta bahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz bakimara kujya kuri iyo mirimo.

Igihugu cya Namibia giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika y’amajyepfo, gituwe n’abaturage miliyoni 2 n’igice, kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 16 banduye COVID-19 cyakora nta wurahitanwa n’iki cyorezo.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space