Advertise your products Here Better Faster

Muri Guinea Bissau perezida yeguye nyuma y’umunsi umwe

Cipriano Cassama wari watowe n’inteko ishinga amategeko muri Guneya Bisawu nyuma yo gutesha agaciro ibyavuye mu matora yatsinzwe na Generari Umaro Cissoko Embaló ku ya 29 ukuboza umwaka ushize yeguye kubera umutekano we uri mukaga.


Ibi byabaye nyuma y’uko perezida ucyuye igihe José Mário Vaz ahaye ubutegetsi Generari Embaló watangajwe na komisiyo y’amatora ko yatsinze uwo bari bahanganye mu matora yabaye mu Kuboza umwaka ushize ku majwi 54% kuri 46% ya Domingos Simoes Pereira.


Ishyaka rya bwana Domingos (PAIGC) rinafite imyanya myinshi ntiryakiriye ibyavuye mu matora aho ryahise rivuga ko yaranzwe n’uburiganya ndetse nyuma y’irahira rya Embaló iri shyaka riharanira ubwigenge bw’iki gihugu ryakoresheje imyanya myinshi rifite mu nteko ishinga amategeko rirahiza Cipriano Cassama wari uyoboye inteko ishinga amategeko nk’umukuru w’igihugu.


Cassama yavuze ko icyamuteye kwegura nyuma y’amasaha makeya ari uko yakiriye ubutumwa bumubwira ko azicwa ndetse avuga ko nta mutekano afite ,ko ubuzima bwe n’umuryango we buri mu kaga ndetse n’abanyagihugu muri rusange ndetse ko ariyo mpanvu yafashe icyemezo cyo kwegura.


Akavuyo mu butegetsi bw’iki gihugu cyakoronijwe na porotigare (Portugal) si ubwambere kabaye kuko kuva muri 1980 hamaze kuba uguhirikwa k’ubutegetsi(coup d’etat) inshuro icyenda .

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space