Advertise your products Here Better Faster

Umujyi wa Kigali ni wo ufite abakinnyi benshi mu irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026

Yanditswe na Adam Yannick

Irushanwa Umurenge Kagame cup 2026 rigeze ku musozo. Aho amakipe yose yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ndetse nibanziriza iya nyuma yose azahurira mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba guhera tariki 20 kugeza kuri 21 Kamena 2026.

Nk’uko bigaragara Umujyi wa Kigali uyu mwaka niwo ufite abakinnyi benshi bazawuhagararira mu mikino yose (football, Volleyball, Basketball na SitBall no mu mikino y’abantu ku giti cyabo aho ifite abakinnyi 28). Nkaho twavuga ko mu mupira w’amaguru amakipe yombi ahagarariye Umujyi azahurira ku mukino wa nyuma, bivuze ko igikombe kizaguma mu Mujyi wa Kigali.

Mu mupira w’amaguru mu Bagore Kacyiru yageze ku mukino wa nyuma aho izahura na Mahembe yari yegukanye igikombe umwaka ushyize wa 2025 bivuze ko Kacyiru nayo ishaka igikombe uyu mwaka.

Muri Volleyball amakipe abiri ahabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma Gasabo na Kicukiro.

Ukurikije amakipe Umujyi wa Kigali ufite mu mikino hafi ya yose izakinwa biragaragara ko uyu mwaka bashyizemo imbaraga nyinshi cyane,bikaba biha Umujyi wa Kigali kuzitwara neza uyu mwaka wegukana ibihembo byinshi.

Nyuma y’Umujyi wa Kigali hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ihagarariye n’uturere 5 mu gihe izindi ntara nazo zigiye zihagarariwe.

Intego y’uyu mwaka ni “Isuku muri Sports iratureba”

Tukaba dukangurirwa kwizigamira muri Ejoheza,aho dusabwa kwiyandikisha kubatarabikora naho abamaze kwiyandikisha bo barasabwa gukomeza kwizigamira muri Ejoheza.


Kwizigamira muri Ejoheza n’ukwiteganyiriza by’igihe kirekire , aho tuba twizigimira mu zabukuru ndetse niyo ugize ibyago Ejoheza iragutabara bitewe nubw’izagimire bwawe. Ni muze dushyigikire amakipe yacu ndetse tunashyigikira imiyoborere myiza y’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Picture of Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space