Advertise your products Here Better Faster

Imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup 2026 izabera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yanditswe na Adam Yannick

Guhera tariki 20 kugeza tariki 21 Kamena 2026 mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera niho hazabera imikino ya nyuma ku Rwego rw’igihugu y’irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026.

Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ ryatangiye muri 2006, ritangira ryitwa «Irushanwa ry’Imiyoborere Myiza» hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Nyuma y’imyaka ine (4) mu 2010 nibwo ryahinduriwe izina ryitwa Umurenge Kagame Cup. Ubu rikaba rimaze imyaka 16 ryitwa “Umurenge Kagame Cup”.

Umurenge Kagame Cup, ni irushanwa rihuza amakipe atandukanye y’Umurenge yose yo mu gihugu, mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru; Imikino y’amaboko “Volley-ball na basket-ball, SitBall”; Imikino ngororamubiri; Imikino y’abafite ubumuga; Umukino w’amagare; Imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende no kubuguza.Iyi mikino ihuza amakipe ahagarariye imirenge yose yo mu gihugu kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’igihugu.

Iri rushanwa riba buri mwaka,rigahera muri buri Karere, amakipe y’umurenge agize akarere agahura kugeza ubwo agera ku rwego rw’intara. Akazamuka kugeza ku rwego rw’igihugu ahasigara amakipe 6,agahurira muri 1/4 noneho amakipe ane ya mbere,nyuma yo guhura,hagasigaramo amakipe ane,agera muri 1/2 ndetse no ku mukino wa nyuma.Uyu mwaka amarushanwa yatangiye muri Mutarama 2026 kuva ku rwego rw’akarere kugeza muri Gicurasi 2026 ku Rwego rw’igihugu ahamenyekanye amakipe yageze muri 1/2 ndetse n’umukino wa nyuma mu mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru, azahatana k’urwego rw’igihugu mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba. Imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu izabera mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba kuva tariki 20 kugeza tariki 21 Kamena 2026.

Umurenge wa Jabana (Kicukiro) wongeye kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya Kabiri wikurikiranya. Ukaba ariwo wari watwaye igikombe umwaka ushyize wa 2025. Ukaba uzahura n’umurenge wa Nyarugenge (Nyarugenge) wari watwaye igikombe mu mwaka wa 2024.

Nk’uko biteganyijwe imikino izahera muri 1/2 ndetse n’umwanya wa gatatu mu mupira w’amaguru.

Muri 1/2 Amakipe azahura gutya muri Volley-ball

Abahungu

KICUKIRO vs RUSIZI; GASABO vs NYANZA

Abakobwa

GICUMBI vs RUSIZI; MUSANZE vs NGOMA

Basket-ball

Abahungu

KICUKIRO vs NYAMASHEKE; RWAMAGANA vs KAMONYI

Abakobwa

KICUKIRO vs KAYONZA; KAMONYI vs NYAMASHEKE

SitBall

Abagabo

KIREHE vs RUTSIRO; NYAGATARE vs GASABO

Abagore

KIREHE vs RUHANGO; GASABO vs RULINDO

Indi mikino isigaye ariyo amagare,kwiruka, gusimbuka urukiramende, igisoro byo bazakina umukino wa nyuma (Final),ku cyumweru tariki 21Kamena 2026.

Mu mupira w’amaguru imirenge ibiri ihagarariye Umugi wa Kigali ariyo Jabana ( Kicukiro) ifite igikombe na Nyarugenge (Nyarugenge) yagitwaye muri 2024 niyo izahurira ku mukino wa nyuma ku cyumweru tariki 21/6/2026.

Intego y’irushanwa uyu mwaka ni :” Muri Sports isuku iratureba”.

Twitabire kwiyandikisha muri Ejoheza Twizigimire izabukuru, twibuke ko ibyago bidateguza, kuko igihe ugize ibyago Ejoheza iragufasha bitewe n’uko wizigamiye.

Picture of Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space