Advertise your products Here Better Faster

Kiyovu Sport yabonye umufatanyabikorwa mushya uzajya ayambika

Yanditswe na Adam Yannick.

Tariki 22 Mutarama 2026 ikipe ya Kiyovu Sport yasinyanye n’umuterankunga mushya uzajya uyambika mu gihe cy’imyaka itanu.

Ni amasezerano afite agaciro ka Milioni ebyiri z’amadorari (2M$). Kiyovu Sport Football Club ikazajya ihabwa n’iyi kompanyi JAY RUTTY imyambaro yo gukinana, iy’imyitozo, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho n’ibindi.

Ikindi iyi kompanyi izafasha Kiyovu Sport kwandika abakunzi bayo mu buryo bw’ikoranabuhanga ( Database). Ikindi ni uko uzajya yishyura umusanzu w’umwaka azajya ahabwa ubwishingizi niyi campagne JAY RUTTY.

Bitandukanye n’uko mbere byari bimeze watangaga umusanzu bikaramgira inyungu ikaba kwishima igihe ikipe yatsinze.

Iyi campagne JAY RUTTY ni nayo yambika Simba FC yo muri Tanzania. Nyuma yo gusinya na Kiyovu Sport yahise isinyana na Gasogi United FC nayo amasezerano y’imyaka 5.

Picture of Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space