Advertise your products Here Better Faster

Amagare: Ababirigi bitwaye neza muri Rwandan Epic 2024

Yanditswe na Adam Yannick

Kuva tariki 21 kugeza tariki 25 Ukwakira 2024 mu Rwanda hari kubera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi ariryo Rwanda Epic 2024.

Iri rushanwa ngarukamwaka riri kuba ku nshuro yaryo ya Kane ryatangiriye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Rikaba ryitabiriwe n’Abakinnyi 65 bavuye mu bihugu 15. Agace kambere, bazengurutse intera ireshya na Kilometero 8 na Metero 200, mu duce dutanu (5 ) duteganyijwe gukinwa kuri iyi nshuro.

Agace ka mbere katangiriye mu Mugi wa Kigali ahazwi nko muri Fazenda, mu kiciro cy’Ikipe igizwe n’abakinnyi babiri b’abagabo, yegukanywe n’ikipe y’abakinnyi babiri bakina bafatanyije bakomoka mu Bubiligi, Pierre de Froidmont na Axel Baumans. Bakoresheje Iminota 27 n’Amasegonda 12. Bakurikiwe n’Ikipe ya Daniel Gathof ukomoka mu Budage ukina afatanyije na Peter Schermann, bakoresheje Iminota 28.

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatatu, Daniel Gathof niwe waryegukanye.

Umwanya wa gatatu, wegukanye n’Ikipe igizwe n’Umukinnyi w’Umunyarwanda, Didier Munyaneza ukina afatanyije na Banzi Bukhari. Bakoresheje Iminota 28 n’Amasengonda 55.

Mu kiciro cy’Ikipe y’abagore bakina bafatanyije, umwanya wa mbere wegukanywe n’Ikipe igizwe n’Umunyarwandakazi, Martha Ntakirutimana ukina afatanyije n’Umubiligikazi Siska Marrécau. Bakoresheje Iminota 37 n’Amasegonda 42.

Mu kiciro cy’Ikipe ivanze (Umugabo n’Umugore), umwanya wa mbere wegukanywe n’Ikipe y’Abakinnyi bakomoka muri Esipanye, Oscar Pujol ufatanya na Mude Rodriguez, bakoresheje Iminota 36 n’Amasegonda 55. Bakurikiwe n’Ikipe y’Abanyarwanda, Xaverine Nirere ukina afatanya na Eric Muhoza, bakoresheje Iminota 37 n’Amasegonda 25.

Mu kiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, umwanya wa mbere wegukanywe n’Umutaliyani Zeno Riondato, wakoresheje Iminota 29 n’Amas.egonda 02. Yakurikiwe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Alex Lambert wakoresheje Iminota 34 n’Amasegonda 23. Umwanya wa gatatu, wegukanywe na Marc Pickering wakoresheje Iminora 37 n’Amasegonda 54.

Umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi, ni Jean Felix Irimaso wegukanye umwanya wa gatandatu akoresheje Iminota 57 n’Amasegonda 08.

Agace ka Kabiri karakomeza Tariki 22 Ukwakira 2024 karahera kuri Mount Kabuye isorezwe mu Karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane. Ikaba ireshya na Kilometero 95 .

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.