Advertise your products Here Better Faster

Ndahimana Flodouarc arasaba ko Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bamwereka umurambo w’Umwana we Twagirayesu Samuel akamushyingura mu cyubahiro

By Cypridion Habimana

Ikinyamakuru www.pressbox.rw kimaze kubona amakuru y’uko kuva urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ruhamije Murangira Jean Bosco wahanishijwe igifungo cy’imyaka cumi n’itanu n’amashumi ye ariyo Rugendo Juvenal wanze no kuburana agakwepa, ariko akaza guhamwa n’icyaha cyo gukubita Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu k’ubu yaba yihishahisha,bikaba aribyo bitera ubwoba Ndahimana Florduard ko nawe yakwicwa n’uyu Rugendo Juvenal.

Ndahimana Flodouard usaba umurambo w’Umwana we ngo awushyingure (Photo archives)

Undi wishe Twagirayesu Samuel we akaba afunzwe akatiye imyaka cumi n’itanu ni Ndanyunzwe Sulieman.Amakuru akomeza kugera ku kinyamakuru www pressbox.rw yitangirwa na Ndahimana Florduard naho agira ati”Jyewe Ndahimana Florduard n’umuryango wanjye twatewe agahinda na Murangira Jean Bosco wadukubitiye umwana Twagirayesu Samuel akamwica. Inkuru z’akarengane kanjye zabanje kunyura mukinyamakuru ingenzi n’andi ma Radio atandukanye.

Murangira Jean Bosco wahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 kuko yishe Twagirayesu Samuel(photo archives)

Ubwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasomaga urubanza rwarangije ruhamije Murangira Jean Bosco igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu , Ndanyunzwe Sulieman nawe biba Uko,hari na Rugendo Juvenal nawe ahamwa n’icyaha cyo kwica Twagirayesu Samuel ahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.Ubu ikibazo mfite n’umutekano muke kuko Rugendo Juvenal wanyiciye umwana azerera muduce dutandukanye.Dukurikije inkuru zatambutse mubitangazamakuru bitandukanye kuva Murangira Jean Bosco n’amashumi ye baburana kugeza bahamwe n’icyaha cyo gukubita Twagirayesu Samuel agapfa ,ubu ikigezweho n’uko Murangira Jean Bosco yakwerekana umurambo wa Twagirayesu Samuel ugashyingurwa n’umuryango we.Murangira Jean Bosco Intara y’Amajyepfo,Akarere ka Ruhango ubu yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu yakatiwe.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.