Advertise your products Here Better Faster

Menya umusizi Bucece Dominique ufite Intego yo gusigira Isi “Umurage w’ibihe byose”

By Cypridion Habimana

Nsabimana Dominique Amazina akoresha mu buhanzi ni Umusizi Bucece Dominique ufite imyaka 33 y’amavuko, avuga ko ubusizi ari Nyina w’inganzo, kandi ubusizi bubumbatiye amateka y’Umuco Nyarwanda, kandi ushaka amateka y’umuco, ubukungu byose ubisanga mu busizi.

Akemeza ko Ubusizi ari ikintu gikomeye cyane cyafata umwanya munini Umuntu agisobanura, bigaragazwa n’uburyo Umugabekazi Nyiraruganzu Nyirarumaga yasanze ubusizi ari Ingenzi mu kubika amateka y’u Rwanda, aza kuzana Intebe y’abasizi mu myaka ya 1500, ubwo busizi bukaba bwari bugamije kubika amateka ashingiye ku muco akaba ari yo mpamvu Nyamukuru yanatumye akunda “UMUCO”.

Agira ati “impamvu yatumye nkunda umuco; nta gihugu cyatera imbere kitubakiye ku muco, bavuga y’uko agahugu katagira umuco gacika, ni iyo mpamvu Nyamukuru ibintera; kuko Intego yanjye ni ugusigira Isi umurage w’ibihe byose, ni nayo mpamvu ibijyanye n’iterambere ryaba iry’amafaranga ryaba iry’ubukungu riza nyuma y’iyo ntego yanjye, birumvikana ndabikenera ndetse ni na ngombwa ariko intego yanjye Nyamukuru ni ugusigira Isi Umurage w’ibihe byose”

Umusizi Bucece wa kabiri uturutse iburyo, akunze gutaramira ku ma Radio n’amatelevision atandukanye aha yari kuri Radio Rwanda yatumiwe na Tuyishime Jean de Dieu uziw nka Jado Fils ubanza ibumoso (Photo archives)

Umusizi Bucece ahamya ko uyu murage w’ibihe byose ashaka kuzahaho impano Isi ari umurage w’ibyiza aho kuba uw’ikibi.

Agira ati “kandi nta bwo wasigira Umuntu, Inshuti, abavandimwe, igihugu; Umurage w’ikibi nta murage w’ikibi, umurage w’ikibi nta bwo wawita umurage! Umurage Nyirizina ni ikintu abantu bazahora bakwibukiraho cyabaye ingirakamaro mu buzima bwabo, bwaba ubwabo bwite n’ubw’igihugu muri rusange

Hari ibyo akora kugira ngo abana bato ndetse n’urubyiruko binjire mu muco aho kumva ko ari iby’abantu bakuze gusa

ku bijyanye n’icyo nkora ngo binjire mu muco; icya mbere ni ukubakundisha inganzo yanjye y’ubusizi kuko iyo nganzo ubwayo ibumbatiye ibyo bijyanye n’umuco, ikindi cya kabiri ni ukubakundisha umuco mbere na mbere harimo kubagira inama cyane cyane nkakunda kubigisha no kubaganiriza ku muco; kuko mu byo nkora harimo no kuba ndi Umurezi (Umwarimu); sinjya ntana n’ibyo bikorwa rero bijyanye no kurera abana mbigisha n’umuco hari abampamagara nkabagira inama barimo abafana banjye bankurikirana, harimo n’abakiri bato b’abahanzi nkabafasha kuzamura inganzo zabo usanga zikiri hasi cyane ugereranije n’aho mba ndi

Aha yari muri studio za Radio Rwanda hamwe na MYLOVE Sarah umwe mu bo atoza Ubusizi (Photo Pressbox)

Ukunze gusanga Igitsinagore kitinjira mu nganzo y’ubusizi, Umusizi Bucece Dominique avuga ko ari kubafasha kugenda babisobanukirwa no kubitinyuka

urebye Igitsinagore nabob amaze gusobanukirwa ko ku bijyanye n’umuco ndetse n’iterambere bagomba kugendana n’abandi. Aha ng’aha icyo mbafasha ni uko cyane cyane binyuze mu kazi nkora ko kurera usanga abana bose mbafasha kugira ngo babashe kumva ibintu kimwe ndetse no kubikunda

Mu kiganiro n’Umusizi Bucece Dominique, hari icyo avuga ku basore bayobora imisango y’ubukwe ugasanga barashyoma bangiza “URURIMI RW’IKINYARWANDA

ntibakwiye kuba ba nyiranjyiyobijya ngo usange baragendana n’imico y’ahandi ngo bangize URURIMI RWACU(IKINYARWANDA), ikindi kandi bakwiye kwegera abantu bakuru n’ababakurikiye bakajya babagira inama, kuko iyo bidashingiye ku muco ntibiramba

Ku bw’umusizi Bucece ngo ubu ni bwo inganzo igeze aharyoshye

mbere na mbere ni ugukomeza inganzo yanjye y’ubuhanzi, ubusizi, aho mpimba ibisigo n’indirimbo byose nkabihimba; hakaba n’inyandiko ngenda nkora nkazishyira ahagaragara ikindi ndateganya no kuzandika ibitabo bizafasha abanyarwanda n’Isi muri rusange; nk’ubu hari icyo natangiye kwandika nteganya ko nzagishyira ahagaragara mu myaka iri imbere, sindamenya igihe nyirizina ariko kirahari nise “KUBAHO MU GIHE” uretse ko nteganya kuzagishyira mu gifaransa nkakita “VIVRE DANS LE TEMPS” ibijyane n’ubusizi no kwandika ndashaka kubiteza imbere cyane, ikindi kandi nkashinga amatsinda azamfasha mu bikorwa byanjye

Uyu musizi avuga ko bitaba byoroshye kuko hari aho umuntu agera agacika integer, agacibwa integer n’ibihe ndetse n’abantu yaba abo muturanye, abo mukorana abo mu muryango, ukaba wacibwa intege n’inshuti ndetse n’amikoro, ariko kuri we avuga ko adashobora gucika Intege ngo ahereyo, kuko icya mbere yihaye ari ugusigira Isi Umurage mwiza.

Umwe mubakomeje gutozwa n’Umusizi Bucece ibijyanye n’umuco no kuwubyaza umusaruro; yitwa MYLOVE Sarah ufite imyaka 22 y’amavuko, wo mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda, kuri ubu ni umurezi ku Ishuli College Fondation Sina Gerald ryashinzwe na Entreprise Urwibutso ya Nyakubahwa Sina Gerald.

MYLOVE Sarah wigishijwe na Umusizi Bucece Dominique yabaye Intyoza mu busizi (Photo Pressbox)

Avuga ko yahuriye n’Umusizi Bucece Dominique mu kiganiro kuri Radio Huguka 105.9, ariko inama n’inyigisho yamuhaye zatumye asigaye yitabira amarushanwa ku Muco n’Ubuhanzi kandi anabibyaza umusaruro mu birori bitandukanye, avuga Imivugo n’ibisigo hamwe no gusohora Abageni, akabikuramo Amafaranga atuma atakwishora mu ngeso mbi.

yanyeretse uburyo nanozamo Inganzo, Ibisigo n’Indirimbo n’ubwanditsi bw’Inkuru n’amakinamico, ariko Nshyira imbaraga cyane mu busizi, naritinyaga ibyo nkoze nkabibika, yanyigishije kunoza neza ikinyarwanda, ikibonezamvugo maze ndatinyuka, byatumye nanitabira amarushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi nkunda no kwitabira ibiganiro bitandukanye by’Inkera Nyarwanda, kandi nkanitabira ibirori bitandukanye mbasha gukoreramo amafaranga sinishore mu ngeso mbi

MYLOVE Sarah asusurutsa ibirori mu Mivugo n’ibisigo ndetse no gusohora Umugeni (Photo Pressbox)

Mu kiganiro Umunyamakuru n’Inteko Nyarwanda y’umuco, ubuyobozi bwayo; bushimangira ko iyi Nteko irajwe ishinga no gukundisha abanyarwanda Umuco ihereye ku bakiri bato.

Umusizi Bucece Dominique kuri ubu muri 2024 afite imyaka 33 y’amavuko, avuka mu karere ka Bugesera Umurenge wa Nyarugenge Akagali ka Murambi Umudugudu wa Cyeru, abyarwa na Habimana Claver ari we Se na Nyina Nikuze Emeritha.

Amashuli abanza yayize muri Ishuli ribanza rya Ngenda aho yayasoje muri 2002, Amashuli yisumbuye icyiciro rusange yayize muri Lycee de Rusatira aho yayirangije 2010, icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye akirangiza muri 2013 aho yize EKK(English, Kiswali and Kinyarwanda), Icyiciro cya mbere cya kaminuza yakize muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’uburezi rya Rukara, Aho yize Kiswahiri and English with Education aho yasoje muri 2016.

Nyuma yahise ajya kwiha Imana ashaka kuba Umu Padiri muri 2017, ajya kwiga mu Iseminari nkuru ya Rutongo, 2018-2021 yiga mu Iseminari Nkuru ya Philosophia ya Kabgayi (Grang Seminaire Saint-Thomas d’Aquin Philosocum de Kabgayi) aho yarangirije amasomo ya Philosophia muri 2021, ariko ntiyabasha gukomeza muri Seminaire Nkuru ya Nyakibanda kwiga Theologia ngo akabye inzozi zo kuba Umu Padiri.

Mu Ukuboza 2021 yahise ajya gukora akazi ko kwigisha icyongereza, Igifaransa n’igishwahiri, mu Ishuli ryisumbuye rya GS Gicaca mu murenge wa Musenyi Akarere ka Bugesera, 2022 yarongeye ajya kwiga muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ahavana Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Cyongereza n’Igishwahili (English and Kiswahili with Education), nyuma muri 2024 yaje guhita ajya kwigisha mu Ishuli ryisumbuye GS Gitesi mu karere ka Karongi mu murenge wa Gitesi aho yigisha Kiswahili n’Icyongereza.

Bimwe mu bihangano byahimbwe n’Umusizi Bucece Dominique byamamaye cyane; birimo igisigo ARANCANGA, AGASARO KANJYE, IGIKOBWA, UBUZIMA BUZIRA KUZIMA, UMUSASERIDOTI, IRIBAGIZA RYANJYE akaba ari n’icyo yahimbiye Umugore we Tuyishimire Denise by’Umwihariko akakimutura, ari we yise “IRIBAGIZA” dore ko baherutse kwambikana Impeta y’urudashira ku tariki 24 Kanama 2024, mu bukwe bwabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Umusizi Bucece Dominique aherutse kwambikana Impeta y’urudashira na Tuyishimire Denise ahita amutura igisigo “IRIBAGIZA” (Photo Pressbox)

Ibihangano by’Umusizi Bucece Dominique biboneka kuri You tube: UMUSIZI BUCECE Dominique, X yari Tweeter: UMUSIZI BUCECE Dominique,  Facebook: Bucece Dominique noneho Facebook Page :  UMUSIZI BUCECE Dominique , Instagram: UMUSIZI BUCECE Dominique , Tik Tok: UMUSIZI BUCECE Dominique, Uramutse ukeneye Umukeneye ngo agukorere igihangano cyangwa agufashe mu kwihiza ibirori numero akoresha wamuhamagaraho ndetse ukanamwandikira kuri watsap ni +250789947925/780378318

Umusizi Bucece akunze gutaramira mu bitangazamakuru bitandukanye, aha yari kuri PACIS TV Television ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Umusizi Bucece Dominique n’Umufasha we Tuyishimire Denise nabo bagira igihe cyo gutembera, aha bari ku kiyaga cya Kivu batumiwe na MARCHAL NKOMBO BEACH

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.