Advertise your products Here Better Faster

Basketball: APR BBC yegukanye Shampiyona ya 2024 iterwa inkunga na Betpawa

Tariki 22 Nzeri 2024 muri BK Arena niho habereye umukino wa nyuma wa kamarampakaka wa gatandatu wagombaga kugaragaza ikipe igomba gutwara shampiyona ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL.

Mbere y’uyu mukino bari bamaze gukina imikino itanu, APR BBC yarimaze gutsinda imikino itatu mu gihe Patriots BBC yarimaze gutsinda imikino ibiri.

APR BBC yasabwaga gutsinda uyu mukino was gatandatu kugira ngo yegukane BetPawa playoffs ya kabiri yikurikiranya mu gihe Patriots BBC nayo yasabwaga gutsinda uyu mukino wa gatandatu kugira ngo banganye imikino itatu bakazakizwa n’umukino wa karindwi.

Umukino watangiye Saa kùmi n’ebyiri n’igice (18H30). Ni umukino warebwe n’abantu ibuhumbi bitanu na maganatanu (5500). Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi. Mu minota itanu ya mbere yzrangiye banganya amanota 9-9. Mu minota itanu isoza agace ka mbere yarangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 10-8 ya APR BBC. Agace ka mbere Karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 19-17. Mu gace ka kabiri APR BBC yagarukanye imbaraga maze karangira igatsinze ku manota 19-17. Bagiye kuruhuka le APR BBC iyoboye n’amanota 36-33.

Bavuye Ku Ruhuka

Bavuye kuruhuka nyuma yo kumva inama z’abatoza ku monde zombi. APR BBC yagarukanye imbaraga nkizo yrangizanyije agace ka kabiri. Maze ikomeza gushyiramo ikinyuranyo,maze karangira igatsinze amanota 25-18.

mu gace ka Kane ari nako kanyuma Patriots BBC yagarukanye imbaraga ishaka uko yakuramo ikinyuranyo ari nako APR BBC icungana n’uko ikinyuranyo yashyizemo kitavamo. Aka gace kaje kurangira Patriots BBC igatsinze n’amanota 19-12. Gusa ikinyuranyo cyagumyemo cy’amanota atatu kuko umukino warangiye APR BBC ifite amanota 73-70 maze ihita yegukana Shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gutsinda imikino ine kuru ibiri ya Patriots BBC.

Umukinnyi wa APR BBC niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP) ahembwa miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.