Advertise your products Here Better Faster

Basketball:APR BBC yongereye amahirwe yo gutwara BetPawa Playoffs 2024 mu gihe REG BBC yegukanye umwanya wa 3

. Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 20 Nzeri 2024 nibwo muri BK Arena haberaga umukino wa gatanu wa Kamarampaka BetPawa Playoffs 2024.

Ni Umukino wahuje aba ahanganye,ukaba wari umukino wa gatanu mu mikino irindwi bagomba gukina nyuma y’uyu mukino haraba hasigaye imikino ibiri, ariko mu gihe imwe yatsinda yo iraba isigaranye gutsinda umukino umwe, mu mikino ibiri isigaje,ariko igihe iyatsinze itatsinda bakina umukino wa karindwi kugira ngo haboneke itwara igikombe.

Ni umukino watangiye Ku isaha ya saa tatu nyuma y’umukino w’igikombe cy’igihugu mu bagore (Rwanda Cup 2024) wahuje APR WBBC na REG WBBC,ukaza kurangira APR WBBC itsinze REG WBBC

Patriots BBC na APR BBC zagiye gukina uyu mukino zose zinganya imikino ibiri kuri ibiri. Patriots BBC niyo yitwaye neza mu duce tubiri twa mbere aho yatsinze amanota 54 kuri 38.

Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 24-21 ndetse ikomeza kugenda iyoboye ibifashijwemo na Stephaum. Kuko yatsinze amanota 18.

Agace ka kabiri nako karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 30-27. Bagiye kuruhuka Patriots BBC ariyo iyoboye n’amanota 54-38 harimo ikinyura yo cy’amanota 17.

Bavuye Kuruhuka

Nyuma yo kumva inama z’abatoza no kwiga ku makosa yakozwe mu duce tubiri tubanza. APR BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe maze, igabanya ikinyuranyo Patriots BBC yari yashyizemo cy’amanota 17 hasigaramo amanota 4. Kuko agace ka gatatu karangiye APR BBC itsinze amanota 20-08 ya Patriots BBC .

Patriots BBC yakomeje gukora amakosa n’ubwo bamwe mu bakunzi bayo bavugaga ko abasifuzi barimo kubiba.

Agace ka Kane ari nako kanyuma APR BBC yokemeje kugenda,igabanya ikinyuranyo cy’amanota 5 yarasigayemo, ku makosa bamwe mu bakinnyi ba Patriots BBC nakoraga,birangira APR BBC ikuyemo icyo kinyuranyo ndetse ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota abiri,ihita yegukana intsinzi ya gatatu mu mukino wa nyuma wa Betpawa Playoffs 2024.

Kugeza ubu bamaze gukina imikino itanu mu mikino irindwi bagomba gukina kugira ngo haboneke itwara igikombe.

Ku mukino wa gatandatu APR BBC n’iramuka itsinze Patriots BBC izahita yegukana igikombe, ariko mu gihe Patriots BBC nayo yatsinda umukino wa gatandatu,ubwo amakipe yombi yaba anganyije imikino itatu kuri itatu bahita bakina umukino wa karindwi kuko itegeko rivuga ko utwara igikombe n’utsinze imikino ine mu mikino irindwi.

Branch Stephaum wa Patriots BBC n’ubwo yatsinzwe niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 31.

Undi mukino wabaye muri Betpawa Plyaoffs n’umukino w’umwanya wa gatatu wegukanywe na REG BBC nyma yo gutsinda Kepler BBC imikîno ibiri yikurikiranya mu mikino itatu bagomba gukona,ikaba yegukanya umwanya wa gatatu mu gihe umwaka ushyize was 2023 yari yabaye iya kabiri kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma na APR BBC.

Ikibazo ninde uzagitwara hagati ya APR BBC na Patriots BBC ? Reka dutegereze ku Cyumweru ko APR BBC igitwara cyangwa se Patriots BBC itsinda bagakina umukino wa karindwi.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.