Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco.
Urwego rushinzwe iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, FBI, rwatangaje ko umuntu wagerageje kwivugana Donald Trump ku gicamunsi cy’ejo kuwa gatandatu ari umusore w’imyaka 20, witwa Thomas Matthew Crooks wari utuye mu mujyi wa Bethel Parks muri leta ya Pennsylivasnia.
Inzego z’iperereza zivuga ko abashinzwe umutekano w’abanyapolitike n’imiryango yabo, Secret Service, baburijemo uwo mugambi utararangira. Thomas Crooks yahasize ubuzima nkuko bitangazwa na Anthony Guglielmi ushinzwe itangazamakuru muri uru rwego .
Ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mujyi wa Butler muri leta ya Pennsylivania, Donald Trump yarashwe ku gutwi kw’iburyo ahita ahungishwa n’inzego z’umutekano.
Kevin Rojek ukuriye ibiro bishinzwe iperereza, FBI mu mujyi wa Pittsburgh yatangaje ko iki cyari igikorwa cyo gushaka kumuhitana ubu cyatangiye gukorwaho iperereza.