Advertise your products Here Better Faster

Abanyakenya bihereranye Abanyarwanda muri KIPM yakinwaga ku nshuro ya 19

By Ndabateze Jean Bosco

Kuri iki cyumweru taliya ya 9 kamena  2024 , ni bwo hakinwaga isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon ku nshuro ya 19  .

Ange Kagame ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi n’abandi   ni bamwe basiganwe mu cyiciro cya Run for Peace (ku basiganwa bishimisha), aho basiganwe ku ntera y’ibilometero 10. 

Abanyakenya bihereranye Abanyarwanda muri KIPM

Ibyiciro birasiganwa harimo Full Marathon (42,195 km) , Half Marathon (21,098 km) na Run for Peace (10 km) yitabiriwe n’abantu 10, 183.

Mu kiciro cya Half Marathon (21,098km) 

Umunyekenya Winfridah Moraa Moseti wo muri Kenya niwe wegukanye Half Marathon 

🥇Winfridah Moraa Moseti ( #Kenya) 

🥈 Vivian jepkogei cheruiyot  ( #Kenya) 

🥉: Imanizabayo Emeline  (#Rwanda)

Mu kiciro cya Full Marathon (42,195 km) Abanyakenya ni bo begukanye imyanya itatu ya mbere Korir ,Laban Kpngetich Konir naho Kiplagt Comelus Kibet yegukana umwanya wa kabiri mugihe mugenzi we Mengich Moses yegukanye umwanya wa gatatu .

▪️Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwnada: 6182

▪️Abavuye hanze y’u Rwanda: 4001

▪️Run for Peace (abasiganwa bishimisha) yitabiriwe n’abantu 5456

Aba bantu basiganwa bafite ubwenegihugu/bakomoka mu bihugu 35.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.