Advertise your products Here Better Faster

Vision FC mu nzira zerekeza mu cy’Icyiciro cya Mbere

By Ndabateze Jean Bosco

Vision FC ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kwerekeza mu Cyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere mu mateka, mu gihe AS Muhanga ifite akazi gakomeye ko gutsindira Rutsiro FC zihanganye iwayo.

Imikino ya kamarampaka yo gushaka amakipe abiri azazamuka mu Cyiciro cya Mbere igeze aho rukomeye. Iyi mikino iri guhuza Vision FC, Rutsiro FC, AS Muhanga na Intare FC.

Aya makipe akina ahura hagati yayo nyuma hakazabarwa amanota, ebyiri za mbere zikazabona itike yo kwerekeza mu Cyiciro cya Mbere.

Mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo iyi shampiyona isozwe, Vision FC ikomeje kuyobora izindi n’amanota 10 aho isabwa inota rimwe gusa ikazamuka.

Mu mikino ibiri isigaye, iyi kipe y’i Nyamirambo izasura Intare FC ku wa Gatatu, tariki 5 Kamena i Shyorongi, mbere yo kwakira Rutsiro FC mu mukino wa nyuma uteganyijwe tariki 8 Kamena 2024 ku Mumena.

AS Muhanga mu mibare igoye

Urugamba rukomeye ruri hagati ya AS Muhanga na Rutsiro FC zikurikiranye ku rutonde. Kugeza ubu, Rutsiro FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi, aho irusha atatu AS Muhanga iyikurikiye.

Aya makipe yombi afite umukino uzayahuza ku wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024, kuri Stade Mukebera. Mu gihe AS Muhanga yawutsinda amakipe yombi yanganya amanota arindwi, umukino wa nyuma ukaba ari wo uzatanga umucyo.

Icyakora ntabwo byoroshye kuwutsinda kuko imiterere ya Stade ya Mukebera kongeraho abafana benshi cyane baba bayuzuye ni imwe mu ntwaro zikomeye za Rutsiro FC.

Ikindi iyi kipe yo mu Ntara y’Iburengerazuba ifite amahirwe kuko umukino ubanza yatsindiye AS Muhanga iwayo ibitego 3-1, bityo mu gihe yayisubira yagira amanota 10 ikaba iteye intambwe igaragara.

Imikino ya nyuma, Rutsiro FC izasura Vision FC izaba ishaka gutsinda ikegukana igikombe, mu gihe yaba yatsinze Intare FC mu mukino ihabwa amahirwe menshi.

AS Muhanga kandi nayo irahabwa amahirwe menshi yo kongera gutsinda Intare FC ku mukino wa nyuma, cyane ko iyi kipe n’ubundi ntacyo iharanira.

Bivuze ko ku mikino yo ku wa Gatatu ari ho ruzingiye kuko ishobora kuzasiga hamenyekanye ikipe ya mbere yerekeje mu Cyiciro cya Mbere gusimbura Etoile de l’Est na Sunrise FC.

Ku rutonde, Vision FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10, ikurikiwe na Rutsiro FC ifite amanota arindwi, AS Muhanga ya gatatu ifite ane ndetse na Intare FC iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Imikino isigaye mu ya kamarampaka:

Ku wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024

  • Intare FC vs Vision FC saa 15:00
  • Rutsiro FC vs AS Muhanga saa 15:00

Ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024

  • AS Muhanga vs Intare FC saa 15:00
  • Vision FC vs Rutsiro FC saa 15:00
Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.