Advertise your products Here Better Faster

Kayonza: Kayonza Abagore barishimira iterambere bagezeho

By Ndabateze Jean Bosco

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yifatanyije n’abagore bo mu Karere ka Kayonza mu ihuriro ryo kwishimira iterambere abagore bamaze kugeraho mu myaka 30, uruhare bagize mu guteza imbere u Rwanda, n’ingamba bafite zo gukomeza kugaragaza imbaraga zabo mu gukomeza kuruteza imbere.

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine n’umuyobozi w’uburinganire muri Gender Monitoring Office bifatanije n’abagore b’I Kayonza mu ihuriro ryo kwishimira ibyo bagezeho

Abagore bo muri aka Karere, bagaragaje ko mu myaka 30 bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’akarere kabo n’Igihugu, harimo kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo, bakora ubukangurambaga bugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire, bita ku ngo mbonezamikurire n’ibindi.

Umutoni Nadine; umuyobozi w’uburinganire muri Gender Monitoring Office, yabasabye kugira uruhare mu igenamigambi ry’akarere,  imbaraga mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, n’isambanywa ry’abana.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko mu byo abagore bishimira harimo kuba umugore amaze gutera intambwe ishimishije mu kumenya uburenganzira bwe, guhindura imitekerereze no kumva uruhare rwe nk’ imwe mu nkingi ikomeye igize umuryango we n’Igihugu muri rusange.

Abagore bagaragaje ko bageze ku bikorwa byinshi muri iyi myaka 30

Minisitiri yavuze kandi ko aho inzego z’abagore zikora neza, nta kibazo cy’amakirimbirane, cy’imirire mbi ndetse n’ubukene kiharangwa.

Ibi bikaba bishimangira uruhare ndakuka rw’umugore mw’iterambere ry’imiryango yacu, imidugudu, ndetse n’Akarere.

Yasabye abagore gukomeza kwitabira inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, kujya mu bucuruzi no guhanga udushya, kwiga siyansi no kuba aba mbere bagaragaza ko bumvise neza ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye, batanga uburere buboneye ku bana kandi bakubaka ingo zabo neza.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.