By Ndabateze Jean Bosco
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, abayobozi n’abakozi b’ibigo bya Gender Monitoring Office na ASSETIP bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Uyu muhango wabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi aho abitabiriye basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mbere, mu gihe na nyuma yayo, mu rwego rwo kurushaho kumva uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo.
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside ya korewe abatutsi mu 1994, abayobozi n’abakozi ba Gender Monitoring Office na ASSETIP bunamiye bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abatutsi basaga 250,000 mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa ASSETIP Kalimba Gilbert yagize ati “Jenoside yakorewe abatutsi yarateguwe kandi ikoranwa ubugome bw’indengakamere. Kwibuka ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma no kugira ngo tumenye aho twavuye bityo bidufashe kumenya aho tujya.”
Abayobozi n’abakozi ba Gender Monitoring Office na ASSETIP
Umuyobizi wa AEGIS TRUST Alphonse Munyantwali yatanze ikiganiro kigaruka ku kwibuka ku nshuro ya 30. Yibukije abitabiriye uyu muhango ko ubumwe bw’abanyarwanda ariryo pfundo ry’iterambere mu myaka 30 ishize, abasaba kubakira ku mateka y’U Rwanda mu kugena ahazaza harwo.
“Ndabashishikariza gufata inshingano no gusigasira ibyagezweho aho gutuma ababohoye iki gihugu bagaruka kukirinda bari mu za bukuru kandi duhari. Ni inshingano zacu twese kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994“
Umuyobizi wa AEGIS TRUST Alphonse Munyantwali yabasabye kubakira ku mateka y’u Rwanda mu kugena ahazaza harwo
Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire; UMUTONI Gatsinzi Nadine