Advertise your products Here Better Faster

Polise y’u Rwanda yegukanye ibikombe ku munsi muzamahanga wo kurwanya SIDA

Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-1) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), begukanye igikombe mu irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyball ryo kurwanya SIDA.

Ni irushanwa ryateguwe kubufatanye na Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Ukuboza.                             

Umukino wa nyuma wabereye mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi b’u Rwanda batsinze ikipe y’abapolisi badakorera mu matsinda (IPOs), amaseti 3-0.

Ibirori byo gutanga imidari byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza, biyoborwa n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ushinzwe agace ka Malakal, Paul Adejoh Ebikwo, ari na we watanze iyo midali.

Byitabiriwe kandi n’umuyobozi w’igice cy’Amajyaruguru, Lt. Gen. Jinsong Zhu, n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro baturutse mu bindi bihugu.                                   

Uretse kuba harakinywaga umukino wa Volleyball habaye  n’isiganwa ku maguru ahareshya na kilometero 7, aho batatu ba mbere babaye Abanyarwanda.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, uyu mwaka, ufite  insanganyamatsiko igira iti: ‘Reka abaturage bayobore’ aho inzira yo kurwanya Sida itangwa n’abaturage ubwabo.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA ubaye mu gihe imfu zaturukaga ku bwandu bwa Sida zagabanutseho hafi 70 ku ijana kuva mu mwaka wa 2004, ariko n’ubwo ubwandu bwa virusi itera SIDA buri ku rwego rwo hasi, SIDA iracyahitana ubuzima.

Ebikwo yavuze ko binyuze mu gushyigikira abaturage, ubwandu bwa virusi itera SIDA bugenda bucibwa intege no gufasha abantu kubona imiti igabanya ubukana n’indi nkunga iyo ari yo yose bakenera.

Yashimiye amakipe yitabiriye irushanwa, akagira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA, no gufasha abanduye kwiyitaho no gukurikiza inama za muganga.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.