Advertise your products Here Better Faster

Musanze: umugezi wa Mutobo ubangamiwe n’abamenamo imyanda.

Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu

Mu gihe ntagikozwe, umugezi wa mutobo uri mu murenge wa Gataraga ho mu karere ka Muzanze ushobora kwangizwa n’imyanda umenwamo ndetse n’amazi y’isabune ajyamo kubera kuhamesera.

Umugezi wa mutobo uturuka mu birunga, ufatiye runini abaturage bawuturiye na cyane ko amazi akoreshwa mu mujyi wa Musanze awuturukaho.

Kubera ko uyu mugezi unyura ku gasantere k’ubucuruzi ka Gataraga bituma ujugunywamo imyanda itandukanye cyane cyane uducupa twa parasitike ndetse n’amashashi.

Si ibyo gusa kuko uyu mugezi bamwe mu bawuturiye baza kuwumeseramo bigatuma amazi y’ico ndetse n’urufuro rw’isabune bimenwa muri uyu mugezi ukomeza mu mirenge ya Kinoni na Muko aho hose kandi amazi yawo naho akoreshwa n’abaturage.

Umwe mu bo pressboox yasanze bafurira muri uyu mugezi utarashatse ko amazina ye atangwazwa, yavuze ko impanvu ahamesera ari uko bimworohera kuko aba yegereye amazi, uyu kandi avuga ko yiyunvisha ko kumena mo urufuro ntacyo bitwaye kuko n’ubundi ngo amazi y’uyu mugezi ntawe uyanywa.

Agira ati “impanvu ndi kumesera hano ni uko ari ho binyorohera kuruta kuvoma amazi nkayajyana mu rugo,, aha ndahaza ngafura negereye amazi,,, ibi ntacyo bitwaye kuko n’ubundi aya mazi gaba ganduye ntuwuganywa ”

Cyakora nubwo biri uko, umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine avuga ko gufurira kuri uyu mugezi bitemewe, ndetse meya avuga ko uyu mugezi ukoreshwa na wasac mu gutunganya amazi akoreshwa mu mujyi wa musanze ariko   kuba uyu mugezi uca ku gasantere gakorerwamo n’abantu bafite imyunvire itandukanye ngo bituma hajugunywamo imyanda.

Agira ati” Ariya mazi murabona ko anyura mu gasantere karimo  urujya n’uruza rw’abantu, abaturage bayakoresha mu mirimo idasaba amazi meza ariko kuyamesera mo ntago ari byo, turarusha ho guhugura abaturage bamenye ko kumesera mu migezi nk’iyo  byangiza amazi yayo.”

Si urufuro rw’isabune rumenwa mu mugezi  wa Mutobo gusa, ahubwo hajugunywamo amacuba ,amashashi n’indi myanda ivanwa mu gasantere ka Gataraga.

Ibishingwe bimenwamo birema udutsiko mu mazi.

                    

Abahanga bavuga ko imyanda iyo ijugunywe mu mazi cyane nk’iyi yifitemo utunyabutabire dutandukanye, ihita ihumanya amazi bikica ibinyabuzima biba mu mazi bikaba byakwica ibinyabuzima byanywa ayo mazi.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.