Advertise your products Here Better Faster

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakozi mu Rwanda yahawe igihembo

Tariki 18 Ukuboza 2024 mu gihugu cya Sénégal i Dakar ahari kubera imikino ihuza amakipe y’abakozi mu bihugu bya Afurika hatangiye igihembo cy’umuyobozi mwiza mu mashyirahamwe y’imikino y’abakozi muri Afurika.

Iki gihembo cyegukanye n’umunyarwanda ariwe Mpamo Thierry bakunda kwita Tigos uyobora ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda. Akaba ari mu gihugu cya Sénégal aho yagiye ayoboye amakipe yahize ayandi mu Rwanda.

Iki gihembo yagihawe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abakozi ku Mugabane wa Afurika, Dr EVELE Malik Atour OSTA,

Mpamo Thierry Tigos uyobora ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda, akaba ariwe wabaye Umuyobozi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka wa 2024.

Uyu Muyobozi wa ARPST, yashimiwe ko muri uyu mwaka wa 2024, yayoboye neza iri Shyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (Best Sports Leader of the Year). Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, ritegura amarushanwa arimo umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu byiciro byombi.Iri shyirahamwe kandi, ritegura Irushanwa ngarukamwaka rya Super Coupe rihuza amakipe aba yegukanye ibikombe mu mwaka ubanza. Ritegura kandi Irushanwa ngarukamwaka ryo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.Ibi bituma ARPST iba mu mashyirahamwe ategura amarushanwa menshi ahuza Abakozi ku Mugabane wa Afurika.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.