Advertise your products Here Better Faster

ISake Abasirikare benshi b’abarundi n’aba FARDC baguye mu mirwano yabahuje na M23

By Cypridion Habimana

Abasirikare b’u Burundi 7 n’inyeshyamba za Wazalendo 8 n’abasirikare 12 ba FARDC baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za M23, mu gace ka Maremo, mu nkengero za Sake, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize .

Nyuma y’iyi mirwano bigaragara ko yaguyemo abarwanyi benshi bo ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuhanda wa Sake wari wafunzwe kuva ku wa Mbere waje gufungurwa kuri uyu wa Gatatu mu gitondo.

Amakuru aturuka aha hantu BWIZA ikesha imboni zayo zegereye ahabera imirwano, avuga ko ahitwa Mubambiro, hari urukuta runini rw’Ingabo za leta n’ibikoresho bihambaye mu rwego rwo kubuza inyeshyamba za M23 kugera mu Mujyi wa Goma.

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 85

Usibye Ingabo za FARDC, uru rukuta ngo ruriho n’abacanshuro b’abazungu, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe ifatanya n’Igisirikare cya Leta. Ubwo twandikaga iyi nkuru, amakuru yavugaga ko n’ubu aha hantu hakirundwa abasirikare n’ibikoresho.

Impamvu ebyiri zikekwa, ni ukurinda Umujyi wa Goma, cyangwa gukoresha aha hantu mu kugaba ibitero mu bice birimo inyeshyamba za M23.

Nubwo uyu muhanda wa Sake wafunguwe, urakoreshwa na moto n’abaturage gusa kuko nta musirikare wa leta waharenga ngo ajye mu bice birimo M23 kimwe n’uko M23 itaragerageza kuharenga igana mu Mujyi wa Goma uri mu birometero bitagera kuri 30 uvuye aha.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.