Advertise your products Here Better Faster

Basketball: APR WBBC na REG WBBC zirahabwa amahirwe yo guhurira ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Betpawa Plyaoffs 2024

Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 29 Nzeri 2024 muri Petit Stade Amahoro i Remera niho habereye umukino wa kabiri wa 1/2mu mikino ya kamarampaka mu mikino itanu aho amakipe atanguranwa gutsinda imikino itatu kugira ngo agere ku mukino wa nyuma wa Betpawa Playoffs 2024.

Umukino wa mbere wari wabaye tariki 27 Nzeri 2024 aho APR WBBC yari yatsinze G s.M.Reine Rwaza WBBC ndetse na REG WBBC itsinda Kepler WBBC.

Nyuma yo gutsinda umukino wa mbere bigaragara ko REG na APR ziri hejuru byahise bigaragara ko bitazagera mu mikino itanu iteganyijwe muri 1/2. Nk’uko byari byitezwe n’ubundi REG WBBC yongeye gutsinda Kepler WBBC bikmeza kuyiha amahirweo gukina umukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs 2004.

Nk’uko byari byitezwe ko umukino was Kepler WBBC na REG WBBC ariwo mukino wari witezweho kuba watungurana. Nyuma y’uko Kepler WBBC yari yatsinzwe umukino wa mbere yadangajwe kuko harimo Ikinyuranyo cy’amanota agera kuri 60. Kepler WBBC yatinze kwinjira mu mukino maze agace ka mbere karangira REG WBBC itsinze amanota 11-15, Mu gace ka kabiri nabwo REG WBBC yakomeje kugenda imbere maze karangira igatsinze amanota 29-17. Bagiye Kuruhuka REG WBBC iyoboye n’amanota 44-28.

Bavuye mu karuhuko nabwo REG WBBC yakomeje kugenda imbere maze nako karangira REG WBBC igatsinze n’amanota 17-13.

Mu gace ka Kane ari nako kanyuma REG WBBC yakomeje kugenda iyoboye nk’uko yari yayoboye uduce tubiri tubanza. Maze kaje kurangira REG WBBC igatsinze amanota 17-10. Mu duce tubiri twanyuma aka gatatu ndetse na Kane twarangiye REG WBBC itsinze Kepler WBBC amanota 34-23. Umukino warangiye REG WBBC itsinze Kepler WBBC amanota 78-51. Gusa uyu mukino wa kabiri Kepler WBBC yashoboye kugabanya ikinyuranyo yari yatsinzwe u mukino wa mbere. REG WBBC nyuma yo gutsinda uyu mukino wa kabiri yongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma. Kuko n’iramuka itsinze umukino wa gatatu izahita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa Betpawa Playoffs 2024.

Undi mukino wari wabanje nuwari wahuje G.S.M. Reine Rwaza WBBC yari yakiriye APR WBBC. Yatangiye neza itungura APR WBBC maze iyitsinda mu gace ka mbere k’umunota 15-12.

Mu gace ka kabiri APR WBBC yagarukanye imbaraga maze igatsinda byoroshye kuko yagatsinze amanota 13-4. Bagiye Kuruhuka APR WBBC iyoboye n’amanota 26-19.

Bavuye k’uruhuka,nyuma yo kumva ibala z’abatoza ku mpande zombi,APR WBBC yagarukanye imbaraga,ariko GSM Reine nayo ubona ko yakoze impinduka mu mikinire muri kano gace yashoboye gutsinda amanota 8 mu gihe mu gace ka kabiri yari yatsinae amanota ane. Àka gace ka gatatu karangiye APR WBBC igatsinze amanota 19-8.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma,APR WBBC yokemeje kurusha GSM Reine Rwaza WBBC maze aka gace karangira APR WBBC itsinze amanota 17-10. Muri tuno duce uko ari tubiri Twarangiye APR WBBC itsinze amanota 36-18 niho yatsinze amanota menshi.

Umukino warangiye APR WBBC itsinze amanota 61-37 ihita ibona intsinzi ya kabiri mu mikino itanu bagomba gukina, aho ikipe isabwa gutsinda imikino itatu mu mikino itanu bivuze ko igihe yatsinda umukino wa gatatu bizaba birangiye izahita igera ku mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs 2024.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.