By Cypridion Habimana
Mu gihe ku munsi wa Asomusiyo “Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya” ubusanzwe i Kibeho hateranira ababarirwa mu bihumbi 50, uyu munsi tariki 15 Kanama 2024 haje abikubye hafi kabiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko mu gitaramo cya Asomusiyo, ni ukuvuga ku itariki 14 Kanama 2024 bari biteze ababarirwa mu bihumbi 25 nyamara haraye ababarirwa mu bihumbi 55.
Kigali today dukesha iyi nkuru ivuga ko Yakomeje agira ati “Uyu munsi na ho twari twiteze ababarirwa mu bihumbi 50, ariko hari abarenga ibihumbi 85.”
Hari n’abitegereje abaje i Kibeho bo bavuga ko abaje babarirwa mu bihumbi 100.
Abaturutse imihanda yose baba banitwaje utubido two gutwaramo amazi y’Umugisha bavuga ko abavura indwara zitandukanye(Photo Kigali today)
Umwe muri bo wagiye agera mu nguni zitandukanye kuko yari ari kumva niba indangururamajwi zikora neza na we yunze mu ry’abavuga ko haje abarenga ibihumbi 100.
Yagize ati “Ni ubwa mbere nabona abantu bangana gutya i Kibeho. Harimo abanyamahanga benshi, nk’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Abanyarwanda na bo bari benshi kandi si Abagatolika gusa.”
Abagana i Kibeho baba bahiteze gusubizwa kw’ibibazo byabo(Photo Kigali today)
Yunzemo ati “Njyewe hari n’abasengera mu yandi madini nahabonye. Ndatekereza ko umubare wiyongereye cyane kubera ko insengero nyinshi zifunze. Hari n’abagiye baza, ugasanga biyegeranyije ahantu biherereye bagasenga, kuko bari bazi ko bari i Kibeho ho nta wababaza impamvu bahateraniye.”
Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro Musenyeri Celestin Hakizimana, avuga ko bari gukusanya ubushobozi bw’amafaranga yo kwagura aha i Kibeho kuko bigaragara ko uko imyaka ishira indi igataha abagana aha i Kibeho ku butaka Butagatifu bagenda barushaho kwiyongera.
Nta n’iyonka iba yasigaye cyangwa abasaza n’abakecuru (photo Kigali today)