Advertise your products Here Better Faster

Nyanza: Urubyiruko rwanyuzwe n’imigabo n’imigambi bya Dr Frank Habineza warwijeje imirimo

By Cypridion Habimana

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije “Democratic Green Party of Rwanda”, Dr. Frank Habineza, yavuze ko yishimiye cyane abaturage b’akarere ka Nyanza bitabiriye ku bwinshi baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka rye aho avuga ko bitanga icyizere cyo gutsinda amatora,kuko ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bigaragarira buri wese n’ubwo ishyaka ryari rikiri rito ariko bagerageje gukora ibishoboka byose rikagira ibyo rikora kandi bikagerwaho.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024 ubwo ishyaka Green Party ryari ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no ku myanya y’abadepite mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza mu murenge wa “Busoro”, aho yakiriwe n’imbaga y’abaturage benshi bari baje kwiyumvira imigabo n’imigambi yabo maze, nawe abaha ikizere ko nibamutora bazagera kuri byinshi harimo gusezera ku bucyene.

Dr Frank Habineza yavuze ko ibi bizagerwaho buri murenge ushingwamo uruganda ruzaha akazi abaturage benshi.

Ati:” Mbere na mbere ndashima abaturage bo muri aka karere ,mwitabiriye muri benshi mwagaragaje urukundo Imana ibahe umugisha,rero icyo nabizeza ni uko nimuntora mugatora n’Ishyaka Green party tuzabageza kuri byinshi harimo no gusezera kubucyene kuko tuzashinga uruganda muri buri murenge ibyo bizatanga akazi kuri benshi ndetse bikadufasha no kubyaza umusaruro kubyo duhinga iwacu”

Ikindi Dr Frank Habineza yasezeranije abaturage ko nta mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu izongera gufungwa bya hato na hato baramutse bamutoye.

Agira ati “ikindi hano muturiye umupaka ndabizi niho benshi hano mu majyepfo mwakundaga gutembera cyangwa guhahirana, politike ya Green party n’ukuzuzanya mu mibanire n’abaturanyi bacu, tubijeje ko mu dutoye imipaka itazongera gufugwa byahato nahato ibyo bizavaho burundu”.

Bamwe mu bayoboke ba Democratic Green Party of Rwanda

Bamwe mu baturage babwiye bavuze ko ibitekerezo n’imigabo n’imigambi ya Dr Frank Habineza ari byiza niba koko uko yabivuze ariko yabikora.

Alphonse Munyazikwiye wo mu murenge wa Busoro

Agira ati “Niba ibyo atubwiye yabikora ni ibitekerezo byiza; kuko ifungwa ry’umupaka w’uburundi ryaratubangamiye cyane, twabuze n’uko dusura imiryango yacu na bimwe mu bicuruzwa twajyanagayo byarahobye kuko isoko ryabaye rito biduteza igihombo gikomeye”.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu ishyaka Green Party rushima imigambi myiza avuga ko afitiye urubyiruko.

Umwe muri bo agira ati “imigambi yo guhanga imirimo ibihumbi maganatanu ku mwaka ni myiza; kuko byarandura ubushomeri koko mu baturage no mu rubyiruko muri rusange, kuko byanadufasha ko urubyiruko rwakwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda inda ziterwa abangavu”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 bizakomereza mu turere twa Gisagara na Ruhango ntagihindutse.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.