Advertise your products Here Better Faster

Nta muyoboke wa Islam mu Rwanda ushaka abagore benshi: Sheikh Mufti Sindayigaya Mussa

By Cypridion Habimana

Iki gikorwa cyo kwimika Mufti Mussa Sindayigaya cyabaye mu mutuzo,mu mutekano.

Ubwo sheikh Mussa Sinyayigaya yambaraga ikamba ryuko abaye Mufti yatanze ubutumwa ahumuriza buri muyislamu abasaba gufatanya bakubaka ubumwe mu idini ndetse n’abanyarwanda muri rusange, akaba Asimbuye Sheikh Salim Hitimana.

Umwe k’uwundi mubitabiriye amatora yo gutora Mufti w’u Rwanda yagize ati”twe turajwe inshinga no kugandukira Imana tunagandukira ubuyobozi.Abantu bose bashimye uko amatora yagenze.

Mufti mushya w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya

Mufti mushya w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya yagize ati”Twe dufunguye urubuga rwo kwakira ibitekerezo byaba n’ibitunenga,kuko turi abantu.

Umwe mu ba sheikh wari mugikorwa cy’amatora yabwiye itangazamakuru ko nibahuriza hamwe bazubaka umuryango mwiza w’abayislamu bityo n’igihugu muri rusange.

Mu kiganiro na VOA uyu muyobozi mushya, yatangaje ko azafasha abayislamu kunga ubumwe, haba ababa mu Rwanda n’ababa hanze y’u Rwanda.

Yizeje Kandi kugirana imikoranire myiza n’inzego za leta hamwe n’indi miryango ishingiye ku myemerere, aha yagarutse ku ruhare abanyamadini bagize mu gufasha leta guhangana na COVID 19.

Ibinengwa ku ngendo Nyobokamana zidategurwa neza, avuga ko nta gikuba cyacitse, Akaba abizeza ko  abazajya i Maka muri uyu mwaka bazagenda n’indege ya Rwanda Air inabagarure batagiye mu bice bice.

Imyemerere yo gushaka Abagore benshi yavuze ko abayisilamu bo mu Rwanda batabigenderamo, anasaba abayisilamu bo mu Rwanda kunga ubumwe.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space