By Ndabateze Jean Bosco
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Gicurasi 2024 itsinda ry’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bitegura kwerekeza mu butumwa bwa Amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, baganirijwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda Vincent B. Sano.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yabashyikirije ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda Paul Kagame.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda CP Vincent B. Sano baganirije Ingabo na Polisi
Peresida Paul Kagame yabibukije ko bagomba gusigasira ikinyabupfura, ubunyamwuga no kudatezuka ku ntego nyamukuru ibajyanye, yo guhashya burundu ibyihebe no kugarura amahoro arambye muri Mozambique.
Itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bagiye koherezwa muri Mozambique
Iryo tsinda rishya rigiye koherezwa rishimangira umubano ukomeje kwimakazwa hagati y’u Rwanda na Mozambique, cyane ko ari ubufatanye bwashibutse ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique bugashyigikirwa n’ubushake bw’Abakuru bw’Ibihugu byombi.