By Cypridion Habimana
Mu bice bitandukanye mu Rwanda abaturage bavuga ko hari amatungo magufi ajya agirira abaturage akamaro arimo Inkwavu n’Ipanya zizwi nka “Cobailles”, Cochon d’Inde cyangwa Sumbirigi, nyamara ubworozi bwayo ntibuteye imbere mu Rwanda.
Ubworozi bw’inkwavu ntiburatera imbere uko abaturage babyifuza mu Rwanda
Amatungo nk’ipanya zifatwa nk’imbeba za kizungu, zizwi nka Cobailles mu rurimi rw’igifaransa ; Cochon d’Inde cyangwa Sumbirigi ubusanzwe ziribwa zikaba zinazwiho kongera amaraso mu mubiri w’abaziriye, hamwe n’Inkwavu, ni amwe mu matungo magufi abaturage bavuga ko usanga afite akamaro, na cyane ko yororoka mu gihe gito, nyamara ariko abaturage bakavuga ko adakunze gutezwa imbere uko bikwiye n’inzegozishinzwe guteza imbere ubworozi.
Abaturage basaba ko ubworozi bw’inkwavu n’imbeba za kizungu bwatezwa imbere n’ibiryo byayo bikaboneka ku masoko
Nsabimana Donat wo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera; agira ati “nta buryo buhari bwo guteza imbere ariya matungo, tubona bateza imbere ubundi bworozi ariko “Isungura” cyangwa imbeba za kizungu ntibaziteza imbere ye we n’inkwavu ni uko”
Uyu muturage avuga ko hagakwiye gushyirwaho n’uburyo ibiryo by’aya matungo byajya biboneka mu maguriro y’ibiryo by’amatungo.
Ati “bakwiriye gushaka uburyo ibitunga ariya matungo byajya biboneka mu maguriro y’ibiryo by’amatungo, kuko ni yo matungo magufi dufite adahenze abantu bibonamo, kuko inkoko zo zirya son de riz iy’ibigori n’iyumuceli kandi n’ibindi biryo byazo biranaboneka mu buryo bworoshye ”
Undi muturage witwa Nyiransabimana Rose wo mu murenge wa Rilima, na we agira ati “ariko se ibikenewe kugira ngo aya Inkwavu n’amapanya abeho ntabyo tubona byumwihariko mu gihe cy’izuba ntushobora kubona aho uzahirira ibyatsi, turasaba leta ko ibiryo byazo byajya biboneka ku maguriro y’ibiryo by’amatungo kuko no ku yandi matungo bimeze, kugira ngo abantu babe benshi babasha kuzorora ”
Aborozi batandukanye kimwe n’abandi baturage batari aborozi, bahuriza ku gusaba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda n’ibigo biyishamikiyeho; nka RAB; kugira icyo ikora amatungo y’Inkwavu n’amapanya hajye haboneka ibiryo byayo ku maguriro y’ibiryo by’amatungo, kuko mu gihe cy’izuba umworozi adashobora kubona uko ayahirira, kandi aya matungo ubworozi bwayo bugatezwa imbere nk’ubw’ayandi matungo.
Barasaba ko ubworozi bw’imbeba za kizungu nabwo bwatezwa imbere mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe amatungo atuuza mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB ariho Inkwavu n’imbeba za kizungu zibarizwa; Madame Dr Hirwa Claire d’Andre, avuga ko ku matungo y’Inkwavu RAB yahuguye aborozi uburyo bwo kuzorora neza, ikabaha n’icyororo ari nabyo ikomeje gushyiramo imbaraga, kandi kuri ubu n’ibiryo byazo byatangiye kuboneka.
Dr Hirwa Claire d’Andre agira ati “ku bworozi bw’inkwavu hari aborozi twamaze kubihugurira ari nabo badufasha mu gutanga icyororo ku bandi bahawe icyororo kivuye hanze, kugira ngo tubashe kuzamura icyororo cy’inkwavu dufite mu gihugu, ku bijyanye n’ibiryo nabyo bimeze nk’uko hari ibiryo by’inkoko n’ingurube, ibiryo by’inkwavu nabyo hari abantu batangiye kubikora hari umworozi w’inkwavu ufite uruganda rwabyo, ariko no ku yandi maguriro y’ibiryo by’amatungo biraboneka”
Naho ku matungo y’amapanya azwi nk’imbeba za kizungu ngo baracyabyigaho.
“ni ukuvuga ayo matungo nayo arahari hari abantu bayorora, turacyabyigaho ntabwo yo twari twagera igihe cyo kuyapromotinga(guteza imbere ubworozi bwazo), ariko urebye ni yo maherezo”
Dr Hirwa Claire d’Andre ushinzwe amatungo atuuza muri RAB atanga icyizere cyo guteza imbere ubworozi bw’aya matungo
Hifashishijwe imbuga za internet, amatungo ya Sumbirigi yavumbuwe mu mwaka wa 1530 muri Amerika y’amajyepfo na ba mukerarugendo bo muri Espagne, rikaba ari itungo rishobora kubyara inshuro ebyiri cyangwa enye mu mwaka, aho rishobora kubyara ibyana byibura bitandatu.
2 thoughts on “RAB yahishuye ikiri gukora mu guteza imbere ubworozi bw’imbeba za kizungu n’inkwavu buri hasi”
None se ubu hari Umuntu uriya izo mbeba hano Rwanda
Urukwavu byibura, naho Imbeba se