By Jean Bosco Ndabateze.
Ikipe y’u Rwanda yananiwe kubona amanata atatu mugushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexique ,USA NA Cnada banganya na Zimbabwe 0-0 Huye .
Wari umukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2026, ukaba n’umukino wa mbere w’umutoza Frank uheruka guhabwa Amavubi
Ku munota wa karindwi, Zimbabwe yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko rutahizamu Muskwe Admiral Dalindela wari umaze gucika ba myugariro bimunanira gutera mu izamu.
Ku munota wa 20, Byiringiro Lague nawe yabonye amahirwe yo kuba yabonera Amavubi igitego, ariko umupira yahawe yasize ba myugariro ntiyabasha kuwufunga neza cyangwa ngo atange.
Ku munota wa 21, Djihad Bizimana nyuma yo gucenga neza abakinnyi bo hagati ba Zimbabwe, yohereje ishoti rikomeye ariko umupira uca hanze.
Ku munota wa 24, Zimbabwe yakoze impinduka zihuse, aho yakuyemo rutahizamu Muskwe Admiral Dalindela, hinjira Dzvukamanja Terrence
Uyu rutahuzamu Terrence wagiyemo asimbuye, mu minota itanu gusa yari amaze kubona uburyo bubiri bwo gutsinda igitego, hari aho yashose mu izamu ariko Mutsinzi Ange araserebeka umupira arawugarura.
Ku munota wa 45 w’igice cya mbere, Amavubi kuri koruneri yatewe na Hakim Sakabo, Mugisha Bonheur ateye n’umutwe umupira uca ku ruhande, igice cya mbere cyongeweho umunota umwe kirangira ari 0-0.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka akuramo Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur, hinjiramo Gitego Arthur na Niyonzima Olivier Sefu.
Ku munota wa 47, Hakim Sahabo yacenze abakinnyi batatu ba Zimbabwe ahereza neza Nshuti Innocent ateye mu izamu yishotera myugariro wa Zimbabwe.
Igice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Zimbabwe mu minota 20 ya mbere yihariye umukino inabonamo koruneri enye , gusa zitagize icyo zitanga.
Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka akuramo umukinnyi Hakim Sahabo wanakinaga neza byatumye n’abafana bari ku kibuga bivovota, yinjizamo Muhire Kevin winjiranye na Sibomana Patrick wasimbuye Nshuti Innocent.
U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu (C) mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, na Lesotho, Bénin, Zimbabwe, Nigeria na Afurika y’Epfo.