Yanditswe na Jean Bosco Ndabateze.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangiye guhugura abatoza bazavamo abazatoza abana baherutse gutoranywa ko bazigishirizwa umupira w’amaguru mu Irerero rya Bayern Munich rizaba riri mu Rwanda.
Tariki ya 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera, hifashishijwe abatoza ba Bayern Munich n’abo mu Rwanda bahitamo abana 43 bazajya muri Academy ya Bayern Munich izaba iherereye mu Rwanda.
Mu bana bari batoranyijwe, 20 muri bo, hasanzwe barabeshye imyaka ndetse bahita banakurwa muri bagenzi ba bo. Abandi 30 bujuje ibisabwa bashakiwe amashuri, aho abageze mu yisumbuye baziga muri Lycée de Kigali, abandi bakiga muri Groupe Scolaire de Kicukiro.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa, Ferwafa izayatangira mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.
Ibi bikorwa byose bizakorwa na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo harimo no gufasha umutoza uzafasha abana uvuye muri Bayern Munich, kuba mu Rwanda.
Usibye aba bana, abandi 10 na bo baratoranyijwe aho bazajya mu Gikombe cy’Isi gihuza amakipe y’abana baturuka mu bihugu bifitanye imikoranire na Bayern Munich ’FC Bayern Youth Cup’ kizaba mu Ukwakira 2023.
Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.
Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich izafasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu kuyigisha abakiri bato

Urutonde rw’abatoza batangiye guhugurwa
No | Amazina |
1 | KANAMUGIRE Aloys |
2. | HITIMANA Thierry |
3. | NAMAHORO Yves |
4. | SENINGA Innocent |
5. | MULISA Jimmy |
6. | MUYENZI Dieudonne |
7. | IRAGENA Oscalie |
8. | KAYIHURA Yussuf |
9. | NSHIMIYIMANA Hamduni |
10. | NSENGIYUMVA Francois |
11 | HAKIZIMANA Jean Baptiste |
12 | NTAGISANIMANA Saida |
13 | MATESO Jean De Dieu |
14 | RUKEMA Philemon |
15 | NSHIMIYIMANA Rafiki |
16 | KUMBUKA Jean Baptiste |
17 | NTIBIMENYA EMMANUEL |
18 | SERUBUNGO Yahaya |
19 | RUTSINDURA Antoine |
20 | HIGIRO Thomas |
21. | MUKANYANDWI Cadette Ernestine |
22 | AMIRI Khan |