Advertise your products Here Better Faster

Umunyamakuru Byiringiro Jean Elysee yagannye iy’ubuhinzi mu mushinga yise “Avoka Iwawe”

Umushinga Avoka Iwawe, ni umushinga uje kunganira Leta gukemura ikibazo cy’ihenda rya Avoka ku isoko, kurwanya igwingira ry’abana, kurwanya indwara zitandura no guha ifaranga kuwemeye kuyitererwa iwe mu rugo mugihe izaba yeze.

Byiringiro Jean Elysee usanzwe ari umunyamakuru hano mu Rwanda wakoze uyu mushinga wa  Avoka  Iwawe, avuga ko yawuhisemo  kubera  ihenda rya avoka ku isoko,guhangana n’igwingira ry’abana batabona imbuto zihagije, kurwana n’indwara zitandura zibasiye abakuru n’abakuze no kongerera agaciro igihingwa cya Avoka.

Yagize ati “ Ubu Avoka irahenze kubera ko iri kurwanirwa na benshi ku isoko kandi ntaho iri kuva, byagera ku isoko ry’amahoteri, amashuri n’ibigo ugasanga bari kuzicuranwa. Nkuko hari abatangiye kuzibyaza umusaruro bakoramo amavuta, ariko umunyarwanda ntiyayigondera kuko arahenze, uyu umushinga uzabikemura byose. Nizeye ko buri munyarwanda azagezwaho ibyiza by’uyu mushinga abonera Avoka ku giciro gito, yisiga amavuta yayo ku giciro gito kimwe no kuyisiga, ibi bikajyana no kurya ku ifaranga ryayo”.

Ku bijyanye naho ubushobozi bwo gukora uyu munshinga buzava, Byiringiro avuga ko kuri ubu ari kugerageza gushaka inkunga.Yagize ati “ Uyu mushinga ushyizwe ahagaragara, ukaba ugitegereje abaterankunga bazatuma tuwushyira mu bikorwa yaba Leta ndetse nundi wese wabishaka kuko ni umushinga uzafasha abanyarwanda bingeri zitandukanye”.

Akomeza avuga ko nabona abamutera inkunga mu mushinga, azawutangirira mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali atuyemo, umurenge wa Mageragere n’uwa Kanyinya, ibi biti bikazajya biterwa mu rugo rw’umuturage mugihe abishaka, kandi kigaterwa ahatazabangamira ibikorwa remezo byaba ibya Leta cyangwa umuturage iwe.

Ku bijyanye n’inyungu umushinga ufitiye abaturage, avuga ko Umushinga Avako Iwawe bikazamufasha kubona ibyo yazifashisha mugihe azaba ashinze uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka.

Akomeza avuga ko umushinga wa Avoka Iwawe, uwufitemo inyungu zigihe kirekire kuko nyuma y’umwaka umwe n’igice cyangwa ibiri avoka zitangiye kwera, afite gahunda zo kuba yaraguze imashini zitunganya ibikomoka kuri avoka.

Yahisemo Avoko kuko ari igihingwa cyera mu Turere twose tw’Igihugu. avoka ari rwo rubuto rukumbi rubonekamo vitamini nyinshi kuko ikize kuri proteyine, potasiyumu, vitamin B1, B2, B6, C, D na E.Amavuta ya Avoka nta koresiterol afite akaba arwanya indwara z’umutima na kanseri.

Avoka kandi zikoreshwa mu nganda zikora imiti, amavuta yo kwisiga n’amasabune. Ibishishwa n’ibisigazwa by’avoka  bikorwamo ibyo kurya by’amatungo.

Byiringiro Jean Elysee yari asanzwe ari umunyamakuru mu Rwanda, akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Isango Star, Radio Sana, City Radio, Ikinyamakuru Izuba rirashe cya The Newtimes, Rushyashya na Gasabo, kuri ubu akaba  yarafite ikinyamakuru cye Indatwa.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.