Advertise your products Here Better Faster

IBITARO BIKURU BYA KIBUNGO MU BUKANGURAMBAGA BWO KUBONEZA URUBYARO

Ibitaro Bikuru bya Kibungo bibinyujije ku bigo nderabuzima bya Gashanda, Gasetsa na Rubona, ku nkunga ya Imbuto Foundation, byakoze ubukangurambaga bwo kuboneza urubyaro mu baturage bo mu mirenge ya Gashanda, Remera na Kibungo mu karere ka Ngoma

Abaturage bo mu kagari ka Giseri mu murenge wa Gashanda, ku wa 17 Ukwakira 2022,  bagaragaje ko bahangayikishijwe no kwisanga babyaye abana batateganije, basaba ko guhabwa bene ubu bumenyi ku buryo bwo kuboneza urubyaro byakomeza bikagera kuri bose.

Abaturage bo mu kagari ka Bugera mu murenge wa Remera bo bavuga ko bakeneye ubukangurambaga buganisha kuri bamwe bagifite imyumvire igoye ishingiye ku madini ibabuza kuboneza urubyaro.

Ni mu gihe abo twasanze mu kagari ka Magango mu murenge wa Kibungo, ku wa 18 Ukwakira 2022, bo bagaragaje amatsiko menshi ku buryo bunyuranye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, cyane cyane uburyo bwo gushyira agapira mu mura.

Ubu bukangurambaga burakomereza no mu bindi bice bigize akarere ka Ngoma, ahagenda hasobanurwa uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro burimo ubwo gukoresha agakingirizo, agapira ko mu mura, kwifungisha, n’ubundi….

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.