Yanditswe na Tuyishime Malachie.
Miyopi (myopia) ni indwara yibasira amaso, igatuma umuntu uyirwaye atabasha kureba neza ibintu biri kure ye. Iyi ndwara ituma umuntu uyirwaye atabasha kubona neza amashusho ari kure cyangwa akayabona arimo ibikezikezi. Ubu burwayi kandi bugira ingaruka ku umuntu uburwaye zirimo nko kuribwa umutwe, ndetse iyo butavuwe hakiri kare bushobora gutera ubundi burwayi bw’amaso.
Impamvu zitera uburwayi bwa miyopi (myopia) hari uruhererekane mu miryango ndetse n’izindi ziterwa no kwangirika kw’amaso bitewe n’ibyo umuntu areba.
Umuntu ufite ubu burwayi agaragaza ibimenyetso byo kubona neza ibintu bimwegereye gusa ibiri kure akabibona hazamo ibihu bitagaragara neza. Ikindi kimenyetso cy’iyi ndwara ni ukuribwa umutwe ndetse no kunanirwa kw’amaso. Ku bana miyopi (myopia) igira ingaruka ku mikurire y’ubumenyi bwe ndetse n’imitsindire y’umwana mu ishuri, niyo mpamvu iyo ubonye umwana atari kwitwara neza mu ishuri uba ugomba no kureba abaganga bavura indwara z’amaso bakareba ko adafite ubu burwayi kuko bugira ingaruka ku mitsindire y’umana nkuko tubikesha urubuga https://www.sante-sur-le-net.com/maladies/ophtalmologie/myopie/
Umwana umwe kuri batatu aba afite ibyago byo kurwara indwara ya miyopi, mu gihe umwe mu babyeyi be bafite ubu burwayi, naho umwe kuri babiri aba afite ibyago byo kurwara iyi ndwara mu gihe ababyeyi bose bafite ubu burwayi.
Uburyo bagufasha kwirinda ubu burwayi harimo kongera igihe umuntu amara hanze atari mu nzu mu gihe akiri mu bwangavu n’ubugimbi kuko bifasha ibyago byo kurwara ubu uburwayi. Kurinda amaso urumuri rw’izuba wambara indorerwamo z’amaso zifasha kugabanya imirasire y’izuba yangiza amaso. Kwita ku mirire ifasha amaso wibanda ku kurya imboga n’imbuto ndetse n’amafi akungahaye ku ntungamubiri (omega-3). Ikindi cyagufasha kwirinda ubu burwayi harimo kwirinda kunywa itabi kuko kurinywa nabyo bituma ubu burwayi bwiyongera.
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ugaragaza ko abasaga miriyari n’igice bafite uburwayi bw’amaso, 87% bakaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ubu burwayi iyo buvuwe hakiri kare burakira ariko uko butinda kuvura bugeraho bugatuma ababurwaye bakurijemo ubumuga bwo guhuma amaso, uyu muryango ukagaragaza ko mu gihe nta kikozwe ubuhumyi ku isi bushobora kwikuba kabiri mu gihe gito gishoboka.