Advertise your products Here Better Faster

U Rwanda mu bihugu bikangurirwa kwitabira imikino olempike yo mu bukonje

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Ubuyobozi bw’ishyiramamwe ry’abigeze kwitabira imikino olempike bo mu Rwanda (Rwanda Olympians Association) bwatangije ubukangurambaga ku mikino olempike ikinirwa mu bukonje (Winter Olympic Games) buhereye ku banyamuryango b’iri huriro, hagamijwe kumenyekanisha iyi imikino olempike ndetse bikaba byagaragajwe ko n’ubwo mu Rwanda nta rubura ruhaba bitarubuza kwitabira iyi mikino.

Perezida w’iri shyirahamwe Alex Sharangabo yavuze ko iyi gahunda ari igitekerezo cy’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abigeze kwitabira imikino olempike ku rwego rw’isi (world Olympian Association) u Rwanda rukaba ruri mu bihugu 17 byo muri Afurika byemerewe gukora uyu mushinga w’bukangurambaga.

Sharangabo anavuga ko ubu bukangurambaga buzakomereza no mu bandi bantu bo mu nzego zitandukanye ndetse hanashakwe abashobora kuzahagararira u Rwanda muri iyi mikino cyane cyane abanyarwanda cyangwa abafitanye isano na rwo bakina iyi mikino mu bihugu bifite ubukonje.

Agira ati “Dutangiriye ku bigeze kwitabira imikino olempike, ariko tuzagera no kuri minisiteri na komite olempike no mu gihugu muri rusange nk’uko twabivuze tunashakishe n’abakinnyi bakina iyo mikino yo mu bukonje n’ubwo nta yiba mu Rwanda, ariko dufite abanyarwanda batuye hanze twashakisha”.

Abigeze guhagararira u Rwanda mu mikino olempike ni bo bahereweho mu bukangurambaga bw’imikino yo mu bukonje

Umukozi wa komite olempike y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa Mukundiyukuri Jean de Dieu watanze ikiganiro kuri iyi mikino yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifitanye imikoranire na Koreya y’epfo mu mushinga wa Sewuru (Seoul) ufasha abakinnyi bo mu bihugu by’Afurika kujya kwitoreza yo iyi mikino ikinirwa mu bukonje.

Mukundiyukuri Jean de Dieu ushinzwe ibikorwa muri komite olempike y’u Rwanda atanga ikiganiro ku mikino olempike yo mu bukonje

Nta tandukaniro rinini riri hagati y’imikino olempike isanzwe ndetse n’imikino olempike yo mu bukonje uretse kuba imwe ikinirwa ahasanzwe indi igakinirwa mu bukonje.

Imikino olempike yo mu bukonje ntikunze kwitabirwa cyane n’ibihugu byo muri Afurika cyakora iya Beyijingi 2022 iheruka muri Gashyantare yitabiriwe n’abakinnyi batandatu baturutse mu bihugu bitanu byo muri Afurika (Eritrea, Ghana, Madagascar, Morocco na Nigeria).

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.