Advertise your products Here Better Faster

Ibintu 11 wamenya bidasanzwe ku ishuri rya IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL

 Aho ibihe bigeze, uvuze ko mu Rwanda hatabonetse igisubizo kuri service za Design, film, website waba ubeshye kuko amashuri ari mu Rwanda abyigisha n’ingufu Leta y’u Rwanda ishyira mu ikoranabuhanga, waba ubeshye, icyakora nubwo bimeze bityo, IBTC nirimwe mu mashuri yigenga yemewe na leta yo abyigisha igihe gito cyane,ugereranyije n’andi mashuri kandi abantu bagahita bajya k’umurimo.Ikoranabuhanga ribamo ibintu byinshi k’uburyo uvuze ko turivuzeho bike ugereranyije n’ibirigize ntiwaba wibeshye, icyakora impamvu tuvuze bitatu hano nuko byagaragaye bitanga akazi vuba cg bitanga uburyo bwo kwikorera bwihuse ugereranyije n’ibindi byose byigwa. Niba utembera mu mujyi cyane, cg mu ntara, mwarabibonye ko ahantu hose hasigaye hari ibyapa ku mazu bikoze mu bintu bimeze nka shitingi aribyo bita banderole cg banner,…mwabonye kandi ibindi bintu biba btometse mu mazu meza y’ama offices y’abantu cg ama banks cyane cyane, biriya byose na za etiquette mubona kuri za Yaourght, kuri buri produit ikeneye envelope nziza igaragaza igicuruzwa kirimo imbere,…byose n’ibindi ntarondora hano, byose bikorwa n’abanyeshuri bize muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL.

Gukora grahic design service cg Video services mu bihugu byose byo ku isi byabaye kimwe mu bice by’ingenzi bigize ubuzima bwa muntu mu isi, gushaka guhagarika umuvuduko wabyo n’uburyo bikenerwa n’ibintu bidashoboka na gato, niyo mpamvu kuko ari amsomo atigwa muri bbumenyi rusange twigira mu mashuri asnzwe twigamo, ni ngombwa cyane ko byigwa, bikaba akarusho byigiwe ahantu hizewe, aho nibura wizera ko nyuma y’ukwezi kumwe byatangira guhindura ubuzima bwawe byongera ubushbozi bwo gutangira gukorera amafaranga.Imyaka 10 irashize IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL ishuri rya IBTC ritangiye gukorera mu Rwanda, Imyaka 5 irashize kandi ishuri rya IBT ritangiye gukorera muri Congo.Iri shuri ritangira Gukora mu Rwanda,abantu bari bazi Gukora design barabyize, wasangaga nka 90% bose bari baranyigiye Kenya,Uganda, south Africa,…ariko mu Rwanda nta shuri ryari rihari, ryaba irya Leta cy iryigenga ryari riri mu Rwanda. IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL niryo shuri rya mbere ryaje mu Rwanda, muri 2012, mu gutangira kwaryo, ryaje rifite amashami 3 ariyo Film making, graphic design na website design.

 Reka tuvuge ku bintu bidasanzwe IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL yihariye ugereranyije n’andi mashuri ari mu Rwanda yaba yigisha ibisa n’ibyo yigisha:

  • Ni ryo shuri, niryo mfura mu mashuri yigisha Film, Designs mu Rwanda.
  • Ni ryo shuri ryigisha igihe gito kandi ibyo wize ukabimenya; ugatangira no kubikoresha.
  • Niryo shuri ushobora kwigamo hamwe n’amashuri waba warizemo yose, hatitawe ku rwego runaka rw’amashuri.
  • Niryo shuri ushobora kwigamo ubana n’ubumuga bw’ingingo (Atari ubwo mu mutwe), ukabasha guhita ubona umwuga wo gukora kandi utavunanye (ugendanye n’ubumuga bwawe)
  • Niryo shuri ushobora kwigamo uri umukoresha kugirango abakozi be kuzajya bagira icyo bakubeshya mubyo mukorana bijyanye n’ibyo IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL yigisha, ari nabyo bivamo ibyo mwebwe abakoresha mutangamo services.
  • Niryo shuri abntu bose bakorera ama NGOs, abakora muri service za public relation m’uturere, police,ibigo bya Leta,insengero zisirimutse baza kwiga kugirango ibyo bakora bya buri munsi ntibibaremerere, cg ngo bizabirukanishe mu kazi.
  • Niryo shuri ryonyine rukumbi ushobora kwigamo wararngirije kwiga muri primaire, ibyo tukwigishije ukabasha kubimenya.
  • Niryo shuri wigamo ritabangamiye akazi kawe mu masaha runaka waba wahisemo, kuko abantu bose biga muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL biga amasaha 2 gusa ku munsi, keretse iyo wiga ikintu kirenze kimwe.
  • Niryo shuri rimaze kwigisha abantu benshi mu Rwanda bari mu ma services hafi ya yose mu Rwanda ya multimedia, televisions na Printery.
  • Niryo shuri ibigo bikomeye bikeneye aba designers, aba film makers, bahamagara, rigatanga abakozi muri ibyo bigo.
  • Niryo shuri ushobora kwigamo, ukarangiza utangira Gukora udakeneye kubanza Gukora stage, internship ahari ho hose.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL yatanze umusanzu ku gihugu inabasha kwigisha abantu benshi; kandi ibigishije mu gihe gito, nibura hagati y’ukwezi 1- n’amezi 3; ibintu bihita bikoreshwa ku isoko ry’umurimo.

Iri shuri rimaze kwigamo abagera ku 3500 mu Rwanda na 650 muri Congo kuva ritangiye, 82% ry’abahize ubu barikorera, 6% ry’abahize bakorera ama campanies akora nk’ibyo bize.  www.ibtcfilmschool.com

Bona byinshi: Ref: Go to the following link to view our student’s portfolio:

https://www.youtube.com/channel/UCYiHJGlQW0wXJiFPlnyLiGA

  • IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL  Iga, utangire gukoresha impano yawe.(Icyivugo cyacu)

Muri IBTC hamaze kwiga abantu benshi baturuka ahantu henshi hatandukanye kandi ku isi yose.Twagiye tubaha ibihagije k’uburyo twabaye ibibahagije byatumye badasaba akazi, ahubwo ubu bo basigaye bagatanga.

Murakaza neza muri IBTC, dukorera kwa Rubangura muri etage ya 4, umuryango wa 6, tunakorera kuri city plaza muri etage ya 2, umuryango wa 2.Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara kuri 0788543002/0788834503/0788558094. Mushoboa kandi kudusura kuri website ya IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL ariyo: www.ibtcfilmschool.com

Imbuga nkoranyambaga zacu hafi ya zose ni: IBTC film school.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

One thought on “Ibintu 11 wamenya bidasanzwe ku ishuri rya IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL

  • July 30, 2023 at 11:51 am
    Permalink

    Thank you IBTC I wish I shall train myself in your school as I am a learner of EAN art school’s also. very soon

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.