Advertise your products Here Better Faster

Umuntu wa kabiri yakize virusi itera SIDA nta muti afashe

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Umugore w’imyaka 30 wo muri Argentine wari warasanzwemo virusi itera SIDA ubwo yipimishaga muri 2013 basanze nta bwandu bukiri mu maraso ye nyamara atarigeze agira imiti afata cyangwa ubundi buvuzi.

Itsinda ry’abashakashatsi ryemereye urubuga rwa annals of internal medecine ko mu maraso y’uyu mugore ubarizwa mu mujyi wa Esperanza muri Argentina nta virusi n’imwe igaragaramo .

Bongeye ho ko uyu mugore yakize virusi itera SIDA ari nta miti igabanya ubukana afashe cyangwa ubundi buvuzi buhambaye.

Urubuga franceinfo dukesha iyi nkuru ruvuga ko nyuma yo gusanga afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri 2013, uyu mugore atigeze afata imiti uretse mu mwaka wa 2017 ubwo yahabwaga imiti yo kugabanya ibyago byo kwanduza umwana ubwo yari atwite.

uyu abaye umuntu wa kabiri ku isi ukize virusi itera SIDA nyuma y’umugore w’imya 67wahawe izina rya Loreen Willenberg wo muri California wayikize umwaka ushize.

Magingo aya ku isi hose habarurwa abantu basaga miriyoni 38 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, naho umwaka ushize ku isi hapfuye abantu ibihumbi 690 bazize indwara zifite aho zihuriye n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

2 thoughts on “Umuntu wa kabiri yakize virusi itera SIDA nta muti afashe

  • November 20, 2021 at 7:29 am
    Permalink

    Bashake rero batubwire icyamukijije cq inyuma byamupimye ntibyari bizima tu

    Reply
    • November 20, 2021 at 10:21 am
      Permalink

      Ibyuma bya bariya ntago bapfa kwibeshya nyamara

      Reply

Leave a Reply to Shadad Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space