Advertise your products Here Better Faster

Abanyeshuri 160 basoje amasomo ajyanye na Bibiliya n’ubuyobozi mu ishuri rya IGSM

Abashumba b’amatorero  n’abayobozi batandukanye 162 bahawe impamyabumenyi n’ ishuri rikuru mpuzamahanga rya International Graduate School of Ministry (IGSM) ryigisha ibijyanye na Bibiliya, iyobokamana n’ubuyobozi.

Abiga muri iri shuri si abayobozi b’amadini gusa. Harimo n’abayobozi bayobora ibigo bitandukanye bashobora kwiga amasomo ajyanye n’ubuyobozi iri shuri ryigisha.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri Hoteli Serena i Kigali, tariki 25 Nzeri, 2021.

IGSM ni ikigo mpuzamahanga gitanga  impamyabumenyi yo mu rwego rwo hejuru  gifite icyicaro muri USA , gifite intumbero yo guhugura abayobozi ba gikirisitu kugira ngo bagire ingaruka nziza kandi zikomeye mu baturage bemera Yesu Kristu.

Avugira mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, Dr. Henry Klopp, Perezida akaba ari na we washinze IGSM, yashimye abahawe impamyabumenyi avuga ko ari intsinzi ikomeye n’ubwo hari inzitizi zazanywe n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize, ati “Abahawe impamyabumenyi bagombaga kuzibona muri 2020 ariko kubera virusi ya korona ntibyashoboka. Bifata imyaka ibiri kugira ngo urangize amasomo. Ubu twishimiye abarangije. Dufite amadini menshi atandukanye no mu Rwanda abasoje amasomo bakomoka mu madini atandukanye”.

IGSM yatangiye mu 2001, hanyuma itangira amasomo yayo ya mbere mu Rwanda muri 2015.

Muri 2018, abanyeshuri 67 ba mbere basoje amasomo.

Dr. Henry Klopp yavuze ko iki ari icyiciro cya kabiri cyabahawe impamyabumenyi kuva mu mwaka wa 2018.

Iyi nshuro 18 barangije gahunda y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s program) naho 144 basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree).

Ati “Twashoboye gutanga amahugurwa ku giciro cyo hasi benshi bashobora kubona. Nshimishijwe kandi no kubona babigezeho, bikaba bizabafasha gukura mu mwuka w’imana. Bashobora rwose gusohoka bagafasha abakristu mu buryo bunoze kandi bufatika”.

Amafaranga y’ishuri asabwa muri IGSM angana na 30% y’ayo andi mashuri yishyuza.

Mu gukoresha ikoranabuhanga, nka interineti, flash Drive, na mudasobwa, tablet, IGSM ishobora kugeza imyigishirize yayo ahantu hose mu gihugu icyo ari cyo cyose.

Nubwo ishuri ryigisha neza ibya Bibiliya (tewolojiya), intego nyamukuru ni ugufasha  abapasitori n’abadiyakoni kwiga ubumenyi bakeneye ku rugamba rwa buri munsi babamo  mu murimo bakora wa gikristu.

Abanyeshuri bo muri IGSM bigira mu matsinda mato mato babifashijwemo n’umwarimu.

DR. Kevin Mannoia, perezida w’inama mpuzamahanga ishinzwe amashuri makuru (ICHE) yashimye ibyagezweho n’ishuri anashimira abahawe impamyabumenyi.

 Ati “Ntabwo  kubona impamyabumenyi ari byo byonyine byakugira umukozi w’Imana ufite agaciro. Agaciro karimo ubushobozi no kubaha Imana ni byo bikugira umukozi mwiza. Turabasabira nk’abanyeshuri barangije. Gukora, ugakoresha ubumenyi, ubushobozi no kubaha Imana, ubuzima bwubaha Imana buzabagira umukozi ubikwiye.”

Umunyeshuri wahawe impamyabumenyi wavuze mu izina ryabasoje ikiciro cya mbere cya Kaminuza yashimye ishuri ryatumye babona amahirwe yo kwiga ibizana impinduka nziza mu kazi bakora.

Ati “Iyi ni intangiriro y’urugendo rwiza cyane mu murimo tugeze ho kubera urukundo, inkunga n’ubufatanye ishuri ryaduhaye. Mu izina rya bagenzi banjye barangije, ndashimira abantu bose badufashije kugera ku ntego zacu no kugera ku byifuzo n’inzozi byacu. Ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bwa IGSM. Uyu munsi dufite agaciro kubera bwo”.

Yongeyeho ati “Twiyemeje gukora cyane, ku buntu bw’Imana,  nk’abakozi b’indahemuka dukoresheje ubwenge, ubumenyi n’ubushobozi twakuye muri IGSM”.

George Wilson wavuze mu izina ry’abanyeshuri barangije amasomo y’ikiciro cya Kabiri na we yashimiye ubuyobozi bwa IGSM.

Ati “Twishimiye gahunda ya IGSM kuba yaraduhaye amahirwe tukabona ubumenyi. Ubu dusoje amasomo duhawe impamyabumenyi. Iterambere rizafasha abayobozi mu by’umwuka guhindura byinshi”.

Akomeza agira, ati “Ndashimira abayobozi ba IGSM, abarimu, abahuzabikorwa n’abandi ku nkunga n’ubufatanye byatumye tugera kure. Tugomba kwishimira abo turi bo ubu. Dufite ibikoresho kugira ngo tuzane impinduka nziza mu buzima bw’bakristu kandi tubahindura mu mwuka, mu mibereho no mu bukungu”.

Abanyeshuri bashya barimo kwiyandikisha bahamagara nimero 0788503820 

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space