Advertise your products Here Better Faster

Nyabihu: Banywa amazi bazi neza ko arimwo umwanda w’umusarani.

Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Jaba mu murenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu bavuga ko banywa ndetse bakanakoresha amazi y’ikiyaga cya Bihinga cyimuye abari bagituriye ndetse kinanarengera imisarani y’izo ngo kubera ko amazi begerejwe bayahendwa ndetse adakunze kuba ahari.

Aba baturage bavuga ko aya mazi bayakoresha ibintu byose amazi akoreshwa biri mo no kuyanwa ngo kubera ko amavomo bahawe akunze kuba adafite amazi, hakiyongera ho no kuba bayahabwa ku giciro gitandukanye n’icyo babwiwe.

Umwe mu baganiriye na Pressbox witwa Twizere Davide avuga ko bayanywa by’amaburakindi ko ndetse bazi ingaruka zo kunywa amazi nkaya.

Agira, ati: “Ni amaburakindi , urumva nyine za amibe zaraturembeje, ni ko bimeze nyine ni ukwinywera imyanda ntakundi.”

Naho uwitwa Henriette twasanze avoma aya mazi ngo ayajyane mu rugo we avuga ko impanvu bayanywa ari uko ari yo aboneka byoroshye ndetse ngo barayamenyereye.

Ati: “Abantu barayanywa kuko ari yo aboneka, ahantu dukura amazi meza ntabwo akunze kuba ahari, kenshi aba yagiye, ni yo mpamvu tuza kuvoma aya tukaba ari yo tunywa, nubwo bavuga ngo Nyabihu irwaza bwaki ni ibi bizi bibi baba banyweye.”

Nubwo abaturiye iki kiyaga banywa amazi yacyo kandi arimwo umwanda nk’uwo, ngo nta gihe kinini gishize bahawe amavomo meza ariko bavuga ko igiciro bari babwiwe ko bazajya bavomeraho atari cyo bavomeraho, bityo ngo hakaba ababura ayo mafaranga bakajya ku kiyaga, hakiyongeraho ko n’ayo mavomo akenshi aba adafite amazi.

Henriette, ati: “Twahawe amavomo batubwira ko tuzajya twishyura amafaranga umunani (8frw) ku ijerekani ariko bayatugurisha kuri 25 ku ijerekani , ntabwo rero buri munsi wabona amafaranga, tunyuza mo tukaza kuvoma aya.”

Icyifuzo cy’abakoresha aya mazi ni ukugabanyirizwa igiciro bayavomeraho ndetse no kuba ababishinzwe bakemura ikibazo cy’uko akunze kuba yagiye.

Nubwo abaturage bavuga ibi, SIMPENZWE Pascal ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu avuga ko kuba abaturage bakoresha amazi y’icyo kiyaga kandi baregerejwe amavomo ngo ahanini ni ikibazo cy’imyunvire no gushaka kuyabonera Ubuntu.

Agira, ati: “Kuba bavoma ikiyaga kubera ko amazi ahenze, ni ya ngeso ya bamwe yo gushaka iby’ubuntu. Hari abayabuze none bo barayafite, ntibashaka kuyakoresha ngo arahenze!’’

Akomeza, agira ati: “Imyunvire yabo ni uko amazi atangwa n’imana, ko atagomye kugurishwa.’’

SIMPENZWE akomeza avuga ko imbaraga zigiye gushirwa mu kurushaho kubigisha kugira ngo bareke gukomeza kunywa amazi y’ikiyaga cyuzuriye imisarani y’abo cyimuye nyamara amazi meza yarabegerejwe.

Aya ni yo mazi bamwe mu baturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira bavoma bakayanywa.

Buri segonda ku isi hapfa umuntu umwe azira ingaruka z’amazi mabi nkuko urubuga rwa ‘the worldcount.com rubivuga, ndetse ngo ku mwaka abagera kuri 3,575,000 bapfa bazira impamvu zifitanye isano no kunywa amazi mabi , muri abo abasaga miliyoni ebyiri ni abana.

Ubushakashatsi bw’uru rubuga kandi bugaragaza ko abantu batabona amazi meza yo kunywa ku isi hose bagera kuri miliyoni 844  uyu mubare ukaba uruta igiteranyo cy’abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuyapani, Ubufaransa ,Ubutariyani, Brazil ndetse n’Ubudage.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.