Advertise your products Here Better Faster

Burundi: Agathon Rwasa watsinzwe amatora yatanze ikirego mu rukiko

yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu

Agathon Rwasa wahataniye kuba umukuru w’igihugu cy’u Burundi mu matora yabaye mu cyumweru gishize yamaze kugeza ikirego mu rukiko rurinda itegeko nshinga avuga ko atemera ibyayavuyemo ndetse ko yabaye mo uburiganya.

Kuri wa mbere w’iki cyumweru ni bwo komisiyo y’amatora mu Burundi (CENI) yatangaje ko umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Evariste Ndayishimiye ari we watsinze amatora ku kigereranyo cya 69% mu gihe Agatho Rwasa w’ishyaka CNL yagize amajwi 24%.

Kuri uyu wa kane nyuma yo gutanga ikirego, Rwasa yavuze ko mu bice byose by’igihugu hagaragaye amakosa atandukanye yongera ho ko nta karere na kamwe katagaragaye mo akarenganyo ku bayoboke b’ishyaka rye.

Yagize, ati: “Twagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko habaye uburiganya bukabije. Ibyavuye mu matora si byo.”

Rwasa kandi yakomeje avuga ko hagaragaye abatoye kandi barapfuye ndetse avuga ko hari aho abarebereraga ishyaka rye bagiye birukanwa ku biro by’itora.

Nubwo Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye byavuze ko amatora mu Burundi yagenze neza, ihuriro ry’abasenyeri muri iki gihugu ryanenze uburyo aya matora yagenze.

Urukiko ruzafata umwanzuro bitarenze ku ya 5 Kamena, cyakora Rwasa yavuze ko natanyurwa n’umwanzuro ruzafata azageza ikirego cye mu rukiko mpuzamahanga rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ruri Arusha muri Tanzania.

Mu gihe ikirego cya Rwasa kitagira agaciro, Evariste Ndayishimiye watangajwe na komisiyo y’amatora yazarahira kuyobora u Burundi muri Kanama 2020.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.