Advertise your products Here Better Faster

Umwaka ushize Rayon sports ntiyariho, nta wubaka mu mezi ibiri – Massoud Djuma

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ikipe ya APR FC yatsinze mo Rayon Sports ibitego 2 kuri 1, umutoza wa Rayon sports Irambona Massoud Djuma yasabye abakunzi b’iyi kipe kudacika intege anabaha icyizere ko mu mikino iri imbere bazabona ibyishimo kuko akiri kubaka ikipe nziza.

Asobanura zimwe mu mpamvu zatumye atsindwa uyu mukino ubusanzwe uba ari ishiraniro kubera uburyo amakipe yombi ahora ahanganye, Massoud yakunze kugaruka ku kuba ikipe afite itaramenyerana neza gusa akagaragaza ko nibura hari aho ivuye ndetse n’aho igeze .

Ati “Tuvuye mu ikipe itari ihari, umwaka ushize Rayon sports nta yari ihari, mu kubaka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri, ntabwo byashoboka  babyumve neza abantu bazi umupira barabyumva”.

Abakinnyi ba Rayon sports babanje mu kibuga ku mukino batsinzwemo na APR FC 2-1

Uyu mutoza wahesheje igikombe Rayon sports kimwe muri bibiri iheruka yakomeje yihanganisha abakunzi bayo bababajwe no gutsindwa na APR FC abizeza ko imikino iri imbere ikipe izitwara neza, anaca amarenga yo kuzatsinda APR FC mu mukino wo kwishyura.

Ati “Ikintu cya mbere mbwira abafana ni uko turimo kubaka, dutsinzwe na APR turabyemeye, ariko urebye uko umukino wagenze dufite ubushobozi bwo gutsinda imikono myinshi, uno munsi baradutsinze ariko mu mukino wo kwishyura turabafite”.

Agaruka ku kuba ikipe ye ari nshya, umutoza Massoud yavuze ko andi makipe yagiye agura abakinnyi basanzwe bazi shampiyona yo mu Rwanda mu gihe ikipe ya Rayon sports yo yazanye abakinnyi baturutse mu mashampiyona yo hanze bityo ko bisaba igihe kugira ngo bamenyerane hagati yabo.

Ati “Abakinnyi dufite ntabwo baramenya uburemere bw’iyi kipe, ariko abakinnyi basanzwe hano mu Rwanda iyo avuye muri Rayon akajya muri APR amenya icyo deribi ivuga, umuntu avuye hanze, ntabwo aramenya uburemere bwa deribi”.

Magingo aya ikipe ya Rayon sports ifite amanota arindwi kuri cumi n’abiri, imaze gutsinda imikino ibiri, ikaba yaranganyije umwe itsindwa umwe, ku mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ikipe ya Rayon sports izakira Etoile de l’Est kuri stade ya Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2021.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

One thought on “Umwaka ushize Rayon sports ntiyariho, nta wubaka mu mezi ibiri – Massoud Djuma

  • November 26, 2021 at 12:04 pm
    Permalink

    Reka dutegereze ntarirarenga ariko aba kinnyi Bach bashyiremo agatege
    Ntibasongere gutakaza izindi match

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space