Advertise your products Here Better Faster

U Rwanda rwahakanye uruhare mu bitero byiswe ibya M23

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

U Rwanda rwahakanye kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu bitero bivugwa ko ari ibya M23 byagabwe mu turere twa Chanzo na Runyoni two muri Rutshuru mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo byabaye kuri uyu wa 7 ugushyingo 2021.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru minisiteri y’ingabo mu Rwanda yashyize ahagaragara, ivuga ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’ibitero bya M23 ndetse ko nta kuboko kwarwo kuri inyuma yabyo.

Muri iri tangazo, minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga ko ubwo abarwanyi ba M23 batsimburwaga muri 2013 batigeze baka ubuhungiro mu Rwanda ahubwo ko zahungiye muri Uganda bityo ko zitateye ziturutse ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iri tangazo minisiteri y’ingabo isoza uvuga ko ibyavugwa n’ibinyamakuru cyangwa abantu abo aribo bose ko ibi bitero byaba byavuye mu Rwanda byafatwa nk’icengezamatwara ryaba rigamije guhungabanya umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rije nyuma y’uko umuvugizi mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru jenerari Ekenge yabwiye BBC ko abarwanyi bagabye ibi bitero baturutse mu karere k’imipaka itatu kari hagati ya Congo, Uganda n’u Rwanda.    

Umutwe wa M23 leta ya Congo ivuga ko ariwo wagabye ibi bitero wahise ubihakana uvuga ko atari wo wagabye ibi bitero kuko nta mpamvu n’imwe wabikora.

Mu itangazo M23 yasohoye nyuma b’ibitero ivuga ko imaze umwaka mu biganiro na leta ya Congo bigamije gusubiza mu buzima busanzwe  abahoze ari abarwanyi bayo, bityo ikaba itakwica inzira y’ibiganiro ngo igabe ibitero kandi ifite inyungu mu biganiro.

Kugeza ubu ntacyo leta ya Uganda iratangaza kuri ibi bitero byiswe ibya M23 nyamara ubwo uyu mutwe watsinsurwaga muri 2013, abarwanyi bawo bahungiye muri iki gihugu.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko abantu basaga ibihumbi bitanu (5000) ari bo bamaze guhungira muri Uganda bavuye i Bunagana kubera ibyo bitero.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1401 Shares