Advertise your products Here Better Faster

Rusizi: ikoranabuhanga ryakubye kabiri umusaruro w’ikigo nderabuzima

Ikigo nderabuzima cya Gihundwe kivuga ko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwakira no kuvura abarwayi byoroheje akazi ndetse bigakuba inyungu inshuro ebyiri.

Iki kigo nderabuzima kibarizwa mu mujyi wa Kamembe ubu gikoresha ikoranabuhanga cyise Iwacu Hub Medical System (IHMS) ikoreshwa mu mitangire ya serivisi kuva umurwayi ahageze kugeza ahawe imiti hadakoreshejwe uburyo bw’impapuro.

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Iyakaremye Daphrose akaba na nyiri iri koranabuhanga avuga ko yaritekereje kubera umubare munini w’abarwayi bagana iri vuriro watumaga akazi kagorana.

Iyakaremye avuga ko kuva batangira gukoresha (IHMS) inyungu yiyongereye ku rwego rushimishije kuko byakuye ho ukwibeshya mu mafagitire ndetse n’ikiguzi ku mpapuro iki kigo nderabuzima cyaguraga

Agira, ati:‘’ Inyungu yariyongereye kuko abanyabiraka twakoreshaga mu gutunganya za fagitire n’ibindi twabahembaga ibihumbi Magana ane, ayo ntagisohoka. Ku mpapuro twajyaga gufotoza uwatsindiye isoko akaduca mirongo itatu mu gihe umurwayi yatwishyura makumyabiri tugahomba icumi kuri buri muntu, ni menshi ugereranyije n’abantu twakira, amafagitire twaguraga wasangaga buri murwayi tumutanga ho hagati ya 25 na 30 dukurikije inyemezabwishyu uko yaguraga , ariko ubu kuko byose ari mu mashini bigasohokera ku dupapuro dutoya twabugenewe, kamwe kadutwara amafaranga 2, amakarine abarwayi baguraga na yo ntitukiyabagurisha.”

Ikigo nderabuzima cya Gihundwe kimaze umwaka n’amezi atandatu gikoresha iri koranabuhanga ndetse ubuyobozi bwacyo buvuga ko bumaze kurenza ho miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ku yo binjizaga mbere, ndetse bamaze kugurisha iri koranabuhanga ibindi bigonderabuzima 7 byo muri Rusizi ndetse n’ivuriro rimwe ryigenga ryo mu mujyi wa Kigali.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shares