Advertise your products Here Better Faster

Rayon sports yirukanye Rutahizamu Sarpong imuziza “kubahuka” umuyobozi wa yo

Ikipe ya Rayon sports yirukanye rutahizamu wa yo Michael Sarpong imuziza kubahuka umuyobozi w’iyi kipe Munyakazi Sadate mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na radio Royal FM ikorera i Kigali mu ntangiro z’iki cyumweru.

Muri icyo kiganiro cyakorewe kuri telephone cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere tariki 20 Mata 2020, Sarpong yumvikanye avuga ko umuyobozi wa Rayon sports bwana Munyakazi Sadate adashoboye, aho yagiraga ati: “(Munyakazi) ntakwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe…sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ari ho”. Ibi yabivugaga aganirizwa ku buryo yakiriyemo ibyemezo ikipe yafashe byo kuba ihagaritse imishahara y’abakinnyi n’abandi bakozi bayo, ku mpamvu z’icyorero cya COVID-19 cyateye guhagarika ibikorwa by’ikipe.

Nyuma yo gusesengura ayo magambo ya Sarpong bwana Munyakazi yafashe icyemezo cyo kwandikira Sarpong amusaba ubusobanuro ku magambo yamuvuzeho yafashwe nko kubahuka. Ni mu ibaruwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 23 Mata 2020 isinyweho na nyirubwite Munyakazi Sadate.

Ibaruwa isaba ubusobanuro umukinnyi Sarpong (yanditse mu rurimi rw’Igifaransa)

Nyuma y’amasaha make, ubwo hari ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane n’ubundi tariki 23 Mata 2020, hahise hasohoka indi baruwa igenewe uyu mukinnyi w’umunya Ghana imwirukana mu ikipe ya Rayon sports uhereye igihe ayibonera.

Muri iyo baruwa bwana Munyakazi wanayisinyeho ubwe yabwiye uyu mukinnyi ko nyuma yo kubona ko amakosa yakoze akomeye bihagije ku buryo nta bwireguzi yabonerwa, asezerewe nta nteguza, gusa yifurizwa amahirwe masa mu rugendo rushya yerekejemo.

Ibaruwa yandikiwe Sarpong imwirukana mu ikipe ya Rayon sports (iri mu rurimi rw’igifaransa)

Michael Sarpong yageze muri Rayon sports muri Nzeri 2018, atwarana n’iyi kipe yamabara ubururu n’umweru igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018-19, akaba yari amaze kwigarurira imitima y’abafana b’iyi kipe yewe n’abandi bakunda ruhago muri rusange, kubera uburyo atsindamo ibitego ahanini yifashishije ibigango n’umubyimba munini afite.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space