Advertise your products Here Better Faster

Rayon Sports: Abafana bahagurukiye kweguza Munyakazi Sadate

Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports buratangaza ko busanga igihe ari iki ngo Munyakazi Sadate usanzwe ayobora ikipe ya bo yegure ku nshingano kuko ngo imyitwarire ye imaze kuba mibi bihagije.

Ubwo bari mu kiganiro cy’imikino kuri Radio 1 kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gicurasi, 2020, abayobozi b’abafana bagaragaje impamvu bashaka ko bwana Munyakazi yegura, banamusaba kubahiriza icyifuzo cya bo.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amatsinda y’abafana (Fan Base) ba Rayon Sports bwana Runigababisha Mike yagize, ati: “Yananiwe gukorana n’abo yasabye ko bakorana, abo yihitiyemo nka komite (bayoboranaga mbere), uyu munsi abo yahisemo mu nteko rusange ntibakiri kumwe. Abo bari kumwe ubu uyu munsi nta kintu barigukora. Imikoranire ye n’abakinnyi yaramunaniye. Gukorana n’izindi nzego byaramunaniye, ajya kweguza abandi iwacu na ho bitoroshye.”

Yakomeje agira, ati: “Ajya abwira abandi ngo iyo bikunaniye uregura, kuki mu gihe abibwira abandi we atabikora. Turamushimiye pe, ahe umwanya abandi babishoboye.”

Runigababisha Mike

Runigababisha avuga ko amwe mu matsinda y’abafana (Fan Clubs) yatangiye gucikamo ibice biturutse ku miyoborere mibi iri mu ikipe kuri ubu.

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports bwana Muhawenimana Claude we avuga ko asanga imyitwarire ya perezida Munyakazi, irimo kwandikira umukuru w’igihugu ku bitagenda mu ikipe, idakwiye bityo agasaba ko yamesa kamwe akegura

Ati: “Kuyobora Rayon Sports bisaba ko ugomba kuba uri umurayon w’umwimerere. Nkurikije ibyo yanditse ntabwo navuga ko ari umurayon wa nya we. Kuvuga ko Rayon yatanze ruswa uzi ko bayishyira mu cyiciro cya kabiri! Ibindi wenda byo kunyereza imisoro we yarayishyuye se? Niba yarasanze abandi bayinyereza. Ibiri muri komite biradutakariza icyizere, ubukaaka, bwa budahangarwa bwa yo. Uko kuri (ku byanditswe na Munyakazi) turagutegereje, ariko ibyo yanditse byose nta bihari. Ndabizi neza Rayon sports ntiyigeze itanga ruswa.”

Yongeye ho, ati: “Twahagurukijwe no kurengera ubukaaka n’ubudahangarwa bwa Rayon Sports. Rayon sports si iy’akanama, si iya Sadate (Munyakazi), ni iy’abakunzi ba yo. Dukeneye ko Sadate yegura. Ibyishimo byacu ni Rayon sports, ni yo mpamvu rero twahagurutse ngo ibintu bijye ku murongo.”

Muhawenimana Claude

Mu kiganiro yagiranye na Pressbox ku murongo wa telephone, bwana Munyakazi usabwa kwegura yavuze ko icy’ingezi ari ugutegereza ikizava mu ibaruwa yandikiye umukuru w’igihugu n’izindi nzego zinyuranye.

Ati: “Nta kintu nabona navuga kuko ibibazo byacu biri mu nzego z’ubuyobozi, dutegereje icyo ubuyobozi buribudufashe. Icyo nabwira abafana babyumvishe ni uko bakwitondera inkundura nk’izo kuko zifite icyo zaba zihishe. Twe dutegereje ibyemezo, inama twagishije ku nzego zinyuranye z’igihugu, buriya ziraza kuduha umurongo”

Ibi bibaye mu gihe inama y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports iherutse gufata icyemezo cyo gukuraho komite nyobozi yose y’ikipe ikuriwe na Munyakazi ku mpamvu z’imikorere itanoze, nyamara uyu muyobozi yabateye utwatsi avuga ko batabifitiye ububasha.

Ni mu gihe kandi uwari umuvugizi w’iyi kipe bwana Nkurunziza Jean Paul yafashe icyemezo cyo kwegura nkuko byagaragaye mu binyamakuru ku manywa yo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gicurasi 2020.

Munyakazi Sadate, watangiye kuyobora Rayon sports muri Nyakanga 2019, yagiye agaragara mu bitaravuzweho rumwe na benshi birimo: gusaba ubuyobozi bwa Ferwafa kwegura abinyujije kuri Twitter, kutavuga rumwe n’uruganda rwenga inzoga rwa Skol ku mikoranire rufitanye na Rayon sports, guterana inyandiko n’amagambo n’abakinnyi b’ikipe ayoboye ku bibazo by’imbere mu ikipe, kwandikira umukuru w’igihugu agaragaza ibitagenda mu ikipe, n’ibindi.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space