Advertise your products Here Better Faster

Nyamasheke: Umuryango SFR watanze ingemwe z’imbuto ku mfubyi zirera.

Umuryango utari uwa leta ‘Strive Foundation Rwanda (SFR)’ watanze inkunga y’ingemwe z’imbuto ziribwa ku miryango 128 y’imfubyi zirera mu karere ka Nyamasheke.

Ingemwe zatanzwe zose ni 380 z’imbuto z’amoko atatu ari yo voka, amacunga n’imyembe mu mirenge itandatu ari yo Kagano, Knjongo, Rubarambuga, Bushenge, Karengera.

Mukeshimana Esperence, umukozi wa SFR mu karere ka Nyamasheke avuga ko iyi nkunga iri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ndetse no kunganira iyi miryango mu kubona umusaruro wajyanwa no ku isoko bikabunganira mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe.

Ati: “Twafashije imiryango 128 itishoboye igizwe n’abana hafi 500. Twahisemo imbuto ziribwa kubera kurwanya imirire mibi no kubona amafaranga. Babashe kwihaza, no kuzitwara ku isoko mu gihe zeze. Aba bana baba baratawe n’ababyeyi, ugasanga bikorera ngo babone imibereho. Iyi miryango turayikurikirana. Mbere twari twabahaye imbuto z’ibigori muri 2018. Tubafasha kwifasha. Dusanzwe tunabaganiriza tukabaha inyigisho zo kwiteza imbere. Tubashyira mu matsinda.”

Mukeshimana Esperence, umukozi wa SFR mu karere ka Nyamasheke atanga ingemwe.

Buri muryango wagiye uhabwa ubwoko bwose bw’imbuto uko ari butatu bwatanzwe. Ingemwe eshatu ni zo zagenewe buri muryango.

Uwitwa Niyonkuru Zephanie w’imyaka 20 y’amavuko yagize, ati “Ni njye uhagarariye umuryango, umwana umwe afite imyaka irindwi undi afite umunani. Tubaho mu buzima bugoye, ariko baradufashije. Tubaho ari uko twashakishije. Ndagorwa ariko namaze kwakira kurera abana kuko nta kundi byagenda. Ni ubwa mbere bampaye imbuto. Ikibazo cy’imbuto kirahari cyane. Kugura ibinyomoro bya buri munsi biba bigoye. Bampaye imbuto nari nkeneye, nzazibungabunga nkoresheje ifumbire y’imborera”.

Nyirabanyarwanda Liliane, na we uhagarariye umuryango wagenewe inkunga yavuze ko izi mbuto ziziye igihe kuko ari nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Yagize, ati “Mbana n’abavandimwe. Nta babyeyi. Data yarapfuye, mama yaradutaye. Ubuzima bwaratugoye cyane. Ubuzima nyine buragoranye. Imbuto zo kurya turazibura. Iyo warwaye ukazibura bibaho. Tubeshwaho n’ibiraka. Kubona ayo kurya no kwishyura inzu biragorana. Baduhaye tuzajya duhinga dusarure turye tunasagure ibyo kujyana ku isoko. Tuzajya dufumbira bino biti bikure neza. Ubushize bari baduhaye itungo. Ifumbire yaryo izadufasha cyane.”

Bamwe mu bagenewe ingemwe bitegura kuzijyana mu mirima

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ahatanzwe iyi nkunga, ngo izi mbuto zisanzwe zikenewe cyane mu baturage muri rusange ariko zikaba zihenze kuzibona, hakaba hishimirwa uburyo umuryango SFR wunganiye leta mu gufasha abaturage kubona icyororo cy’imbuto nkenerwa mu buzima.

Aganira na Pressbox nyuma y’umuhango wabaye ku wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, Hakizimana Joseph, ushinzwe amashyamba mu murenge wa Kagano yagize ati “Nk’aba bana badafite ababyeyi cg se bibana birabagora cyane kubona imbuto kdi ni bo baba bazikeneye cyane. Izi ngemwe z’imbuto zirahenze. Usanga nk’umwembe ugura hagati y’igihumbi n’icyatanu. Imbuto zifite uruhare runini mu kurwanya imirire mibi. Ni byiza kuzihinga. Turaza gukurikirana turebe niba abantu bahawe bose bazatera neza imbuto bahawe. Tukabaha ubujyanama bwo kuzifata neza”.

Yakomeje agira, ati “Habonetse umuterankunga yafasha abantu kubona igishoro bagakora amapepiniere hanyuma abaturage bakabona ingemwe byoroshye bakazitera. Nta bantu benshi bakora amarerero y’imbuto inaha, kuko nta bumenyi nta n’amafaranga. Ariko nka twe tuba dufite ubumenyi bwabyo tubonye amafaranga twazitera. Pepiniere zitwara amafaranga menshi cyane.”

Ahagenewe guterwa izi ngemwe

Imiryango yahawe iyi nkunga isanzwe ikurikiranirwa hafi n’umuryango SFR, yewe ngo hazakomeza kubaho kugenzura imikurire y’izi mbuto.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space