Advertise your products Here Better Faster

Musanze : imyanda yangizaga ibidukikije ubu ibyazwamo ifumbire.

Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu

Ibishingwe byo mu ngo ndetse n’amasoko yo mu mujyi wa Musanze byashyirwaga mu bimoteri bitandukanye bigateza umwanda agace byarundwagamo bitaretse no kwangiza ubutaka bwaho, ubu bisigaye bikorwamo ifumbire  igiye gufasha guteza imbere ubuhinzi muri aka karere.

Umujyi wa Musanze kimwe n’indi mijyi ikura umunsi ku wundi, ikunze guhura n’ikibazo  cy’ibishingwe biva mu ngo ndetse n’ahakorerwa ubucuruzi butandukanye aho akenshi hagenwa icyanya cyo kurundamo ibyo bishingwe  biba bivanzemo amashashi na za parasitike n’ibindi byangiza ubutaka ndetse n’ibidukikije muri rusange .

Icyakora mu mujyi wa Musanze iki kibazo cyabonewe umuti kuko iyi myanda ubu isigaye ibyazwamo ifumbire isigaye ikoreshwa mu buhinzi.

Rumwe mu nganda ebyiri zitunganya bene iyi fumbire ruherereye mu murenge wa Cyuve, ruyungurura ibishingwe hakavangurwamo amacupa n’amashashi bikajya ukwabyo nyuma ibiyunguruwe bikavangwamo ifumbire ikomoka ku matungo ndetse n’inkari z’abantu bikabyara ifumbire ishyirwa ku isoko aho ikilo kimwe ari amafaranga 50 n’aho umufuka wa kg 50 ukagura ibihumbi bine (4000)

Inkari bakoresha zigurwa mu baturage

                         

Ubuyobozi bw’uruganda Bidec group rukora ibi, buvuga ko bugateganya kubyaza aya mashashi n’amacupa umusaruro bityo uruhare rwabyo mu kwangiza ubutaka bikaba amateka nkuko Adukomeze Adrien ukora muri uru ruganda abivuga.

Agira ati.” Mu minsi ya vuba tugiye kujya dukora amakara muri aya mashashi naho amacupa tuzayakoramo amakaro ndetse ubushakashatsi kuri byo tubugeze kure”.

Abaturiye aharundwaga ibishingwe ubu hari uwo ruganda bavuga ko kuba bisigaye bikorwa mo ifumbire byabafashije cyane kuko mbere byabanukiraga cyane nkuko kamana Paul na nyirasafari Angelique bo mu kagari ka Bukinanyana ibi bishingwe byarundwagamo babivuga.

Kamana ati” ibi bishingwe byaratunukiraga ku buryo niyo nabaga ndi ku irembo aha byahansagaga.Arika aho batangiye kubikoramo ifumbire, ntago tukinukirwa.”

Nyirasafari ati” iyi nzira nta muntu wari ugipfa kuyinyuramo kubera umunuko. Byaranukaga kuburyo bukabije, kubibyazamo ifumbire rero urunva ko byadukijije umunuko.”

Iri shoramari rinashimwa cyane n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwemeza ko ari ibuye rimwe ryafashe inyoni ebyiri kuko uretse isukura no kubungabunga ibidukikije ngo bizanateza ubuhinzi imbere nk’uko Nuwumuremyi Jeanine uyobora aka karere abivuga.

Agira ati.’’ Byaradufashije cyane kuko byagabanyije ibishingwe byabaga birunze mu bimoteri bigateza umunuko abaturiye aho, umusozi w’ibishingwe wabaga uhari ubu ntawo. iyo fumbire bikorwamo irakoreshwa na cyane ko akarere kacu gahingwa cyane”.

Ibishingwe bibyazwa ifumbire nziza

                                

Ubushakashatsi bwa porogaramu y’umuryango w’abibumbye ku bidukikije buvuga ko imyanda yo mu bwoko bwa parasitike iyo igiye mu butaka bifata imyaka 100 kugira ngo ibore.

UN environmental program ikomeza ivuga ko nibura 1/3 cy’imyanda ya parasitike gicengera mu butaka. amaparasitike afite ikinyabutabire cya chrole aroga ubutaka n’amazi bikangiza ibinyabuzima bihaturiye.

Imyanda ya parasitike igiye mu mutaka ibyara uduce duto cyane tutaboneshwa amaso (micro plastics) turi munsi ya mm 5 ndetse n’uduto cyane kurusha ho tungana  na mikorometero 0.1 (micrometer) . utu ngo twinjira mu ruhererekane rw’ibyo turya bikangiza ubuzima gahoro gahoro.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space