Advertise your products Here Better Faster

Mu mafoto: AS Kigali yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na KCCA

Ikipe ya AS Kigali yitoreje kuri stade ya St Mary’s Kitende mu gihugu cya Uganda, mbere y’iminsi ibiri gusa ngo yesurane na KCCA mu mukino wo kwishyura, mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika, CAF Confederation Cup.

Iyi myitozo yabaye kuri uyu wa mbere tariki 4 Mutarama 2020 irabanziriza iya numa izaba kuri uyu wa kabiri guhera I saa cyenda z’amanywa ku isaha ya Kigali, ikazaba ari na yo ya nyuma mbere yo gukina umukino wo ku wa gatatu.

Kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo mu ikipe yose nk’uko amakuru dukesha umunyamakuru wa RBA uri yo abivuga.

AS Kigali ifite impamba y’ibitego 2-0 byaturutse kuri mpaga yateye KCCA FC ku mpamvu zo kuba itari yujuje abakinnyi bemerewe kuba ku mukino, nyuma yo gusangwamo icyorezo cya COVID-19 kuri bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ihagarariye Uganda.

Inkuru mu mafoto

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space