Advertise your products Here Better Faster

Mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya inzoga zitemewe hafashwe litiro zirenga 1,300 n’abantu 16

(Inkuru ya RNP)

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kurwanya no gufata abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga yafashe litiro 1,350 z’inzoga zitemewe  n’ibiro 2 by’urumogi, ibi byose byafatiwe mu Karere ka Huye, Nyamasheke na Rubavu.

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Muyogoro mu Midugudu ya Nyarwumba no mu wa Rugerero ndetse no mu Kagari ka Rukira mu Mudugudu wa Kanazi hafatiwe abantu 13 bafatanwa litiro 1,030  bacuruzaga z’inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Igikwangari. Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kigoya mu Mudugudu wa Museke, Mukaremera Felecite w’imyaka 34 yafatanwe litiro 320 z’inzoga zitemewe zizwi nka Ruyazubwonko. Ni mugihe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa mu Mudugudu wa Shwemu hafaitiwe Sifa Jaqueline w’imyaka 26 na Rehema Uwayisenga w’imyaka 27 bafatanwe ibiro 2 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kw’abo bantu 13 byakozwe kubufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Twari tumaze iminsi igera kuri ibiri duhawe amakuru n’abaturage ko muri turiya tugari tubiri twa Muyogoro na Rukira muri iriya Midugudu harimo abantu bacuruza inzoga zitemewe. Twahise dutegura igikorwa cyo  kubafata dufatanije n’izindi nzego tujyayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga mu masaha saa mbiri .”

SP Kanamugire yavuze ko aba bantu bafashwe 7 muri bo bari bafite hagati ya litiro 100 na 140 naho 6 bafite hagati ya litiro 40 na 60 bakaba bazicururiza mu ngo zabo bahahinduye utubari. Bari banafite abakiriya mu ngo zabo baje kunywa izo nzoga binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

SP Kanamugire yagize ati “Tujya kubafata twasanze harimo n’abafite abakiriya bari kuhanywera barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 kuko bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo. Izo nzoga abenshi bazengera ku gasozi bakagenda bazizana mu ngo.”

Mu Karere ka Nyamasheke hafatiwe Mukaremera Felecite wafatanwe litiro 320 z’inzoga itemewe yitwa Ruyazubwonko,nawe yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Yafatanwe n’abandi bantu batanu barimo kuzinywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Sifa Jaqueline na Uwayisenga Rehema bafatanwe ibiro 2 by’urumogi gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Bakimara gufatwa Sifa yavuze ko urwo rumogi aruvanye mu rugo rwe, rukaba ruzanwa n’umugabo we witwa Hubert arukuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho Uwayisenga akaba ari umukozi wabo ubashakira abakiriya akanarubagezaho.

Sifa na Uwayisenga bafatanwe ibiro bibiri by’urumogi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagiriya inama abacuruza inzoga zitemewe ndetse n’abazinywa kubireka kuko nta kiza cyazo usibye kwangiza ubuzima bwabo  no kubateza ibihombo.

Ati “Inzoga nk’izi zitemewe kimwe n’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha, ikindi kandi bigira uruhare mu guteza ikorwa ry’ibindi byaha birimo ihohotera, gufata kungufu, gukubita no gukomeretsa n’ibindi. Turagira inama abantu  kubyirinda kuko ababikoresha batazabura gufatwa, tugasaba n’abaturage gukomeza kuba abafatanyabikorwa beza mukuduha amakuru kugihe.”

SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko icyorezo cya COVID-19 gihari kandi kitarobanura kukirwanya bisaba uruhare rwa buri wese. Aboneraho no gushimira abaturage batanze amakuru.

Abafatanwe urumogi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero ngo bakorerwe dosiye mugihe iperereza rikomeje.

Inzoga zitemewe zamenwe naho abazifatanwe bahabwa ibihano bikurikije uko amategeko abiteganya.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space