Advertise your products Here Better Faster

Lesotho: Minisitiri w’intebe mushya yarahiye

yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu

Moeketsi Majoro yarahiriye kuba minisitiri w’intebe wa Lesotho nyuma y’umunsi umwe Thomas Thabane yeguye kuri uyu mwanya kubera igitutu yari amaze ho iminsi aho ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’uwahoze ari umugore we.

Majoro warahiriye ku murwa mukuru Maseru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yari asanzwe ari minisitiri w’imari n’igenamigambi , ndetse ibirori by’irahira rye byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’umwami Letsie III wa Lesotho.

Thabane wari minisitiri w’intebe w’iki gihugu yaramaze iminsi yotswa igitutu ngo yegure kubera gushinjwa kugira uruhare mu kwicwa kwa Lipolelo Thabane wahoze ari umugore we wishwe muri 2017.

Kuya 10 mutarama ni bwo police yo muri iki gihugu yatanze inzandiko zita muri yombi umugore wa kabiri wa Thomas thabane ari we Maesiah Thabane ku kuba ari we wicishije Lipelelo ku ya 14 Kamena 2017 mbere gato yo gushyingirwa na Thomas Thabane.

Ntago bizwi niba Thomas Thabane w’imyaka 80 y’amavuko azahabwa ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa ku kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Lipelelo.

Biteganyijwe ko Moeketsi Majoro w’imyaka 58 azayobora guverinoma y’iki gihugu gikikijwe na Afurika y’epfo kugeza muri kamena 2022 ubwo hazaba amatora rusange.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space