Advertise your products Here Better Faster

“Kutamenya bituma benshi bahitanwa n’indwara zitandura” – Impuguke

Ihuriro nyarwanda ry’imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCD alliance) rivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuye kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe neza ku bwirinzi bw’indwara zitandura.

Impuguke kuri bene izi ndwara akaba n’umuyobozi w’iri huriro prof. Mucumbitsi Joseph avuga ko indwara zitandura uretse kuba zihitana benshi, zinateza ubukene ku miryango y’abazirwaye ndetse n’igihugu muri rusange.

Muganga Mucumbitsi asanga bibabaje kuba bishoboka ko abantu bakwirinda izi ndwara ariko ugasanga zikomeza kwica benshi kubera kutamenya uko bagomba kwitwara kugirango zirindwe.

Indwara zitandura zikunze guhitana abantu ni canceri, umuvuduko w’amaraso, indwara z’ubuhumekero ndetse n’umutima. Mucumbitsi akavuga ko bishoboka ko zakwirindwa ku kiguzi kingana n’imyitwarire cyane cyane gukora siporo ndetse no kumenya ibyo umuntu akwiye kurya.

Agira, ati: “Nubwo hari ibyo umuntu atahindura, ariko 80% by’indwara zitandura zakwiridwa abantu barushijeho kumenya imyitwarire n’imibereho”

Uyu muganga  yibutsa abantu ko bagomba kurya amavuta akomoka ku bihingwa kurusha ayakomoka ku nyamanswa, kutarya umunyu mwinshi aho avuga ko nibura umuntu atakagombye kurenza amagarama atanu y’umunyu ku munsi ndetse no kurya imbuto n’imboga nibura inshuro 5 ku munsi.

Izindi nama atanga ku myitwarire mu kwirinda indwara zitandura ni ukutanywa itabi n’inzoga ndetse no gukora siporo nibura iminota mirongo itatu ku munsi.

Indwara zitandura ziri mu zihitana abantu benshi kurusha izindi ndwara kuko 42% by’abantu bapfa ku mwaka bazira indwara zitandura naho imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) igaragaza ko indwara zitandura zihitana abantu miliyoni mirongo ine n’imwe (41000000). Izi mfu zingana na 71% by’abapfa ku mwaka ku isi hose.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space